Rutsiro: Ababyariye iwabo batezwa imbere no gukora amakara mu byatsi (AMAFOTO)

Itsinda ry’abagore babyariye iwabo bo mu kagari ka Cyembe, Umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro barishimira intambwe bamaze gutera mu kwihangira imirimo ibyara inyungu bafashijwe na Handcap international harimo no gukora amakara mu byatsi byumye n’amababi y’ibiti.

Aba bagore nyuma yo gutwita bakabyara inda zitateguwe bagiye bahura n’ihohoterwa ryo mu muryango bazira ko babyariye iwabo. Ibi ngo byatumaga baba mu bwihebe bukomeye bakumva basa naho ubuzima bwabo bwahagaze ariko ubu barishimira ko Handcap international yabafashije kuva mu bwihebe bagatekereza ibibateza imbere.

Umushinga wa Handcap international ufite intego yo guhangana n’ihohoterwa ry’uburyo bwose waje guhuriza hamwe aba bakobwa babyariye iwabo ubaha amahugurwa n’inkunga zibafasha kwigira binyuze mu matsinda bakoze. Ibi byaje gutuma batekereza umushinga wo gukora amakara mu mababi y’ibiti bitandukanye bakayagurisha akababyarira inyungu.

Uwakirisitu Marie Chantal, umwe mu bagize iri tsinda akaba no muri komite nyobozi yaryo, avuga ko batangira ayo matsinda batangaga umusanzu w’amafaranga ijana bakayahuriza hamwe.

Nyuma yo kubona amafaranga yabo agwiriye batekereje gushaka umuntu ubigira umushinga w’ikintu bayakoresha. Ubwo ngo nibwo bahisemo umushinga wo gukora amakara mu bibabi by’ibiti ndetse bakanakora amashyiga yabugenewe akoreshwamo ayo makara.

Aya makara akorwa mu ivu ry’ibyatsi rivanze n’ibitaka bikanyuzwa mu mashini yabugenewe igakoramo ikara rikumishwa nyuma rigacanwa.

Handicap yabateye inkunga yo kugura ibikoresho, bibafasha muri uyu mushinga birimo n’imashini ikora aya makara igura amafaranga ibihumbi 150. Aya Makara ngo ashobora kubinjiriza ibihumbi ijana kuri buri wese mu mwaka mu gihe mbere bategerezaga gusaba amafaranga ababyeyi babo.

Aya mafaranga yiyongeraho ayo bagurisha amashyiga yabugenewe na yo akozwe mu ibumba.

Uretse ayo Makara babumba ngo banakora indi mishinga irimo guhinga amateke n’imyumbati ku buryo bizera ko bizabateza imbere dore ko uretse ibikorwa byo mu itsinda na buri wese afite ibikorwa bye by’umwihariko birimo ubworozi n’ibindi.

Kuri ubu ngo muri iryo tsinda ry’abantu basaga 30, barishimira ko bamaze gushyingiramo batanu nyuma yo kwiteza imbere.

Aba badamu, ubu ngo bafite imbogamizi zo kubona amababi y’ibiti ahagije kuko batabasha kugera mu mashyamba manini arimo amababi yabafasha gukora amakara menshi.

Karangwa Charrles uyobora Handcap International, avuga ko bafasha abahura n’ihoboterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga. Bibanda ku bapfakazi, ababyariye iwabo, abakora uburaya, imfubyi zibana bazishakira abazirera, ababaswe n’ibiyobyabwenge, abubatse ingo zibana mumakimbirane, …..

Karangwa Charles uyobora Handicap International

Kuri we avuga ko uburyo bwiza bwo gufasha abantu nk’abo ari ukubafasha kwigira binyuze mu kubafasha guhanga imirimo yababeshabo bakoresheje amatsinda y’isangirabuzima ahuza abafite ibibazo, ndetse no kubanza kubaha ubufasha bw’isanamitima bakabanza kuva mu bwihebe bakiyumvamo ubushobozi.

Mu mafoto dore uko aya makara akorwa

Ibikoresho bakoresha bakora ayo makara


Ibyatsi bivamo amakara mbere yo gutwikwa ni uko biba bimeze


Ibitaka bivangwa n’ivu ry’ibyatsi, aha itaka riri ukwaryo


Ivu ryavuye mu byatsi byatwitswe, barimo kuritunganya neza

Ivu rimaze kuvangwa n’itaka

Ivu n’itaka bivangwa hakoreshejwe amazi bikabyara imvange y’icyondo kivamo ikara


Nyuma yo kuvanga, ya mvange ishyirwa mu cyuma cyabugenewe


Nyuma yo kubigeza muri cya cyuma, baratsindagira kugirango ikara rize kuba rikomeye

Ikara rivuye mu cyuma riba rifite utwenge, aba bagore bayakora bazi ko iyo nta mwuka ugera mu mashyiga umuriro udashobora kwaka


Iri ni ikara ryakozwe n’intoki, rigura ijana y’amanyarwanda, iri ushobora no kurikoresha mu mbabura zisanzwe zikoze mu byuma.


Ikara nyuma yo kuryumisha, ubu riri mu mbabura, rimwe ngo rishobora guhisha ibishyimbo.


Kanakuze Patricie, ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo mu buryo atateganyije, ubu avuga ko Handcap yatumye biteza imbere nyuma y’igihe kirekire bari mu bwihebe no mu ihohoterwa ryo mu muryango


Uwakirisitu Marie Chantal, na we arashimira Handcap International nyuma yo kumuhuriza hamwe n’abandi babyariye iwabo ikabagira inama zo kwiteza imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo