Rulindo: Barahabwa icyizere nyuma y’ imyaka irenga 20 babeshywa amazi meza

Kimwe mu bigega byubatswe mu kagari ka Budakiranya umurenge wa Cyinzuzi

Abatuye Akagari ka Budakiranya, Umurenge wa Cyinzuzi bavuga ko bamaranye imyaka irenga 20 ikibazo cyo kutagira amazi meza hafi, bigatuma bakoresha amazi y’ ibinamba na yo abona umugabo agasiba undi bitewe n’uko bayakura kure. Gusa noneho bahawe icyizere ko uyu mwaka usiga bafite amazi meza hafi yabo.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye na Makuruki.rw bavuze ko babwiwe kenshi ko bagiye kubona amazi nyamara bikarangira ayo mazi atabonetse, kugeza bigeze mu myaka 20.

Twagirumurenyi Jean Baptiste yavuze ko kuba bamaze imyaka irenga 20 batagira amazi meza bigira ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi harimo gukererwa kw’ abana ku mashuri n’ indwara za hato na hato baterwa n’amazi mabi bakoresha.

Yagize ati: “Kutagira amazi menshi bitugiraho ingaruka nyinshi, urabona tuvoma mu kabande ibinamba dukoresheje udukombe, abana barwara indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi, abanyeshuri bagakererwa amasomo kuko babanje kujya mu kabande kuvomayo n’ ibindi.”

Ndagijimana Apollinaire yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye bamaze kubona amazi, akavuga baheruka ayari amaze kugera mu bigega icyo gihe, ko nta yandi bongeye kubona kuva icyo gihe . Muri iyi myaka yose ishize Ndagijimana avuga ko batunzwe n’ amazi bavoma mu binamba na yo abona umugabo agasiba undi.

Yagize ati: “Nta mazi tugira dukoresha ibinamba, na bwo abanyantege nke badashoboye kujya mu binamba batanga amafaranga 200 ku ijerekani bagura ibyo biziba”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Cyinzuzi, Augustin Dusengimana, aganira na Makuruki.rw yavuze ko ikibazo cy’ amazi muri uyu murenge kiri hafi gukemuka.

Uyu muyobozi yavuze ko akarere ka Rulindo gafatanyije n’ umushinga Water for people, barimo kubaka ibigega bisimbura ibyari bisanzwe, avuga ko bitarenze ukwezi kwa 8 uyu mwaka(2016) aba baturage bazaba bamaze kugezwaho amazi meza.

Yagize ati: “Ibikorwaremezo byari bihari mbere, hanyuma amazi aza kuba makeya ku ma sooko, ubu hari umushinga (projet) yo kuyongera hashakwa andi masoko. Iby’ ibanze byarakozwe barimo kubaka ibindi bigega, hanacukuwe indi miyoboro nibarangiza bazahita boherezamo amazi, nta yindi mbogamizi ibayemo mu kwezi kwa 8 abaturage batangira kuvoma”

Dusengimana avuga ko n’ubwo ari kenshi aba baturage babwiye ko bagiye guhabwa amazi amaso agahera mu kirere, kuri iyi nshuro ngo bakwiye kugirira icyizere ubuyobozi bwabo kuko birimo gukorwa n’ akarere kandi akarere kakaba kadashobora kubeshya abaturage bako.


Robinet abaturage bizezwa ko bazajya bavomeraho nubwo batarabyizera kuko babeshwe amazi kenshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo