Rulindo:Ba gitifu batatu birukanywe mu kazi, umwe aregura

13

Meya w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu mu Karere ka Rulindo birukanywe ku kazi undi umwe yandika yegura.

Abakuwe mu kazi ni uw’Umurenge wa Ngoma, Tumba na Masoro naho uwa Cyungo yanditse asaba kwegura.

Mu kiganiro na Makuruki, Meya w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko uwa Ngoma Akarere ariko kandikiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo gasaba ko yirukanwa kubera amakosa yakoze akagera no mu rukiko.

Yagize ati “Twamusabiye igihano cyo kwirukanwa muri MIFOTRA, kubera amakosa yakoze yamugejeje no mu rukiko, ruramufungura ariko atari uko abaye umwere, aracyakurikiranwa.Uwo wavuga ngo yeguye?

Yakomeje agira ati “Abandi babiri (uwa Tumba na Masoro) nkuko amategeko abiteganya mu buryo bwo gukora isuzuma, mu myaka ibiri bagiye babona amanota makeya.Hari icyo amategeko ateganya iyo abonye amanota makeya.Iyo bafatiwe umwanzuro bijyanye n’amanota babonye, ubwo wavuga ngo beguye?”

Uwari gitifu wa Cyungo we yanditse asezera ariko ngo na we hari amakosa yakoze mu kazi ari nayo yatumye yandika.

Hashize iminsi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bagura hirya no hino mu gihugu, imapvu akaba ari amakosa bagiye bakora mu mirimo yabo cyane cyane ku isonga haza amakosa n’uburiganya muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka VUP na Girinka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Gitifu wari uwa Cyungo comentaire bamushyizeho ni ukumuharabika.Ndi umukirisitu uwo twagize icyo dupfa mu kazi ntakwiye kumparabika. Ahubwo gutunganya akazi mu bufatanye nibyo bikwiye!

  2. Gitifu wari uwa Cyungo comentaire bamushyizeho ni ukumuharabika.Ndi umukirisitu uwo twagize icyo dupfa mu kazi ntakwiye kumparabika. Ahubwo gutunganya akazi mu bufatanye nibyo bikwiye!

  3. Masoro Twaragowe ahubwo bazaduhe umuyobozi mwiza. kuko gut era imbere biragoye! abaza kuzamura abatishoboye ahubwo bazamura abishoboye. ex: Association Dushyigirane abakire aribo bafata Parrinage. nahandi henshi hatangwa ubufasha budakwiriye

  4. Masoro Twaragowe ahubwo bazaduhe umuyobozi mwiza. kuko gut era imbere biragoye! abaza kuzamura abatishoboye ahubwo bazamura abishoboye. ex: Association Dushyigirane abakire aribo bafata Parrinage. nahandi henshi hatangwa ubufasha budakwiriye

  5. Andika Igitekerezo Hano.mifotra yibuke umurenge wa gisenyi gitif mugisha nawe mbona agoye abantu kuli ruswa nibindi byose bisa nayo.

  6. Andika Igitekerezo Hano natwemuzadusure ,ikayonza mumurenge wamwiri bagitifubutugari nkakamigera kumerewenabi gitifu wakagarikamigera ntacyoyitayeho yabuze umweguza nukwirirwa ,arya ,imitsiyabaturage.

  7. uwa Cyungo we yari yaratinz kuvaho kuko ni umusambanyi mu twana ndetse no gusenya ingo zubatse asambanya abagore. Gusebanya mubigambo bibi no kutumvikana nabakozi. NAGENDE Nagende yari gica mbese ntacyo yaramaze. kutita kukaz agahor mugusebamya.. nagende arakamobwa.

  8. mibihangane ntakundi baca umugani
    mu gifaransa ngo isi nikonsa uzonke vuba kuko si nyoko.

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo