Ruhango: Isoko rya Ntenyo rimaze umwaka nta bwiherero, abarigana baratabaza

1

Abaturage barema isoko rya Ntenyo riri mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango baravuga ko umwaka wose ushize bubakiwe isoko ariko ngo bakaba bagihura n’ikibazo kitoroshye cyo kutagira ubwiherero hafi y’isoko.

Mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2015 ni bwo abaturage bo mu murenge wa Byimana, batangiye gukoresha aho bubakiwe isoko rya Ntenyo nyuma y’aho hari hashize igihe kinini bacuririza hasi ku mbuga.

N’ubwo aba baturage bubakiwe isoko ryiza, umwe mu baturage baganirye na Makuruki.rw yatangaje ko bahangayikishijwe no kuba nta bwiherero iri soko rifite dore ko ushatse kwiherera atabarwa n’ingo zituye hafi y’isoko bitaba ibyo agashaka igihuru yikingaho, ibintu bavuga ko bihateza umwanda.

Yagize ati “ ubwiherero bw’isoko kirahangayikishije kuko ubu nshatse kwiherera nareba urugo rw’umushuti wanjye utuye hano hafi ariko nk’utamufite we ashaka nk’agashyamba yikingamo akabirangiza.”

Umuyobozi w’umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko ubwiherero bw’iri soko rya Ntenyo bwatindijwe no kubura ikibanza cyo kubwubakamo kuko abari babifite bose bacaga amafaranga arenze ubushobozi bw’umurenge.

Yagize ati “havutsemo ikibazo cyo kubona ibibanza kuko ababifite baduciye amafaranga arenga ayari yateganijwe mu ngingo y’imari yo kugura ibanza.”

Nahayo Jean Marie avuga kandi ko n’abafite ibibanza bagiye babananiza dore ko n’umucuruzi witwa simoni wari wabemereye ikibanza ngo yabasabye ko bamuha umusozi wose na we akabaguranira aho kubaka ubwiherero ibintu avuga ko byari kuba ari ugusesagura umuntungo wa Leta.

Umuyobozi w’umurenge wa Byimana avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Ruhango bagasaba kongera ingengo y’Imari yo kugura icyo kibanza ku buryo ngo mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2016-2017 iki kibazo kizakemuka.

Yagize ati “amafaranga twari twateguye ni make ugeraranije n’ayo baduca, ubwo rero tuzatangira ingengo y’imari ya 2016-2017 mu kwezi kwa 7, tuzabishyiramo rero kugira ngo tubashe kukigura, twumvikanye n’umubozi w’akarere ko twongeramo amafaranga.”

Iri soko rya Ntenyo rihuriramo abaturage baturutse mu mirenge ya Mbuye, Byimana na Ruhango yose yo mu karere ka Ruhango ndetse n’abandi baturutse mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo