Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ruhango: Barashinja koperative kwigabiza imyaka yabo ikayirimbagura itabahaye ingurane

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Ruhango: Barashinja koperative kwigabiza imyaka yabo ikayirimbagura itabahaye ingurane

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango intara y’Amajyepfo barashinja Koperative Hope Fish kwigabiza imyaka yabo bakayirandura nta ngurane bahawe.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo koperative Hope Fish yaranduye imyaka y’aba baturage yari ihinze mu gishanga cya Nyirakiyange giherereye muri uyu murenge ubwo bashakaga gushyiramo ubworozi bw’amafi gusa bakaba barabikoze badatanze ingurane ku baturage bari bafite imyaka yabo muri iki gishanga.

Aba baturage basaba leta ko yabahesha ingurane y’ibyangijwe n’iyi koperative bavuga ko batazi umubare w’abari bafite ibikorwa muri icyo gishanga kubera ubwinshi bwabo, baravuga ko iyi koperative ijya gushyiramo ubu bworozi mu myaka itatu ishize yaranduye imyaka nta n’ingurane ibahaye.

Aba baturage bakomeza bavuga ko iyi koperative Hope Fish yabikoze ibatunguye kuko bagiye kubona bakabona imyaka yabo yanamye kugasozi.

Ku rundi ruhande bavuga ko kubera igishanga ari icya Leta batagombaga kubaza ingurane ku butaka bwacyo, gusa bakavuga ko bitari kubuza guhabwa ingurane y’ibyari bihinzemo cyane ko bahahingaga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko byari bizwi n’akarere.

Umwe mu bavuga ko yaranduriwe imyaka aragira ati:” Njye nari mfite umurima muri iki gishanga najyaga nsaruramo ibihumbi 60 ku kwezi mu matunda nari nywufitemo, kandi nari nayabariye imyaka itatu, murumva ko bampombeje byinshi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko butumva ukuntu hashira imyaka 3 aba baturage batarabugezaho iki kibazo, bukemeza ko bugiye gukora iperereza bwasanga koko aba baturage barangirijwe imyaka bukabumvikanisha n’ubuyobozi bw’iyi koperative hakarebwa icyakorwa.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango yagize ati:” Sinakwemeza ko iyi Koperative yaranduye imyaka y’ abaturage ubwo yajyaga gushyira muri iki gishanga ibyuzi, uretse ko ntanabihakana. Gusa siniyumvisha ukuntu hashize igihe kingana gutyo cyose bataratugezaho icyo kibazo. Icyakora tuzaperereza turebe niba koko yarabaranduriye imyaka ntayibishyure ubundi tubumvikanishe.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi koperative Hope Fish ngo bugire icyo butangaza ku byo bushinjwa n’aba baturage ntibyadukundira.

Muri 2013 ni bwo imyaka y’aba baturage yaranduwe n’iyi koperative mu gishanga cya Nyirakiyange ikaba itarigeze itanga ingurane y’ibyangijwe.

Ikibazo nk’iki gikunze kumvikana cyane hirya no hino mu Rwanda abaturage batunga agatoki ba rwiyemezamirimo kubahohotera mu buryo nkubu.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza