Itoneshwa n’itotezwa rya bamwe mu barimu byateje ihungabana n’umwuka mubi muri G.S KITAZIGURWA

1

Ibiro by’Intara y’iburasirazuba n’akarere ka Rwamagana/ Photo: Internet

Mu rwunge rw’amashuri rwa Kitazigurwa giherereye mu karere ka Rwamagana, haravugwa ibibazo mu barimu bishingiye ku itonesha no gutoteza abandi, ibi bibazo bikaba byatangiye gutuma bamwe mu barezi bahungabana abandi bagahitamo guhunga ikigo.

Ibi bibazo byose ngo byatangiye ubwo iki kigo cya GS Kitazigurwa cyahabwaga umuyobozi mushya ari we Ntirenganya Jean Baptiste waje kuyobora iri shuri kuva muri Kamena 2015.

Abarimu baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko uyu muyobozi akimara kugera muri iri shuri ngo nta mahoro bigeze bagira bigatuma batigisha neza uko bikwiye ku buryo aho kwigisha hari igihe birirwa mu mpaka.

Aba barimu batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, bavuga ko ibi bibazo ahanini byenyegezwa n’umwe mu barimu mugenzi wabo ugenda abateranya ku muyobozi w’ishuri, kugeza aho bavuga ko ubu ikigo kigeze aharindimuka .

Umwe muri aba barimu yagize ati: "kuva baduha umuyonbozi mushya twahuye n’ ibibazo bituruka kuri mugenzi wacu wabwiye umuyobozi ko hari abarimukazi bane ngo bakoze inama bavuga ko bagomba kwirinda uyu muyobozi mushya ngo akunda abagore ngo bavuga ko bamwimuye i MURAMBI ari byo azira."

Uyu mwarimu akomeza avuga ko ayo magambo nta yo bavuze , gusa aba barimu bagashinja umuyobozi w’ishuri kuba na we abigiramo uruhare kuko amaze kubwirwa ayo magambo ngo yayahaye agaciro atangira kubatoteza, ibintu byanatangiye gukurura amacakubiri no gutoteza bamwe mu barimu.

Yagize ati: "n’umuyobozi wacu abifitemo uruhare kuko agendera ku mabwire, bamwe mu barimu batangiye kwicamo ibice hari abarimu bagiye ku ruhande rw’umuyobozi w’ishuli abandi batemeranywa na we batangira gutotezwa."

Undi mwarimu nawe utarashatse ko amazina atangazwa yabwiye makuruki .rw ko bahohoterwa, atanga urugero ko hari abo umuyobozi atonesha abandi akabaha akato, aho yavuze ko hari umwarimu aherutse gutuka ngo yavugiye kuri telefoni akanya gato nyamara hari abirirwa bazivugiraho ntibahanwe.

Ibi byose ngo bikurura umwuka utari mwiza mu kigo ndetse bamwe mu barimu ntibigisha uko bikwiye ndetse n’ikigo ntikigikorwamo isuku, kikaba kibasiwe n’umwanda kuko nta mwarimu ukibwiriza abanyeshuri gukora isuku.

Icyakora ibivugwa kuri uyu muyobozi wa G.S Kitazigurwa , Jean Baptiste Ntirenganya byose arabihakana. Mu magambo make aganira na Makuruki.rw, yavuze ko nta makimbirane ayo ari yo yose ari mu kigo abereye umuyobozi ndetse ko nta yandi makuru yatanga.

Gusa n’ubwo uyu muyobozi abihakana, Umuyobozi wa komite y’ababyeyi, Gacamumakuba Emmanuel we yabwiye Makuruki.rw ko ibibazo abarimu bavuga byabayeho kuko na bo babimenye bakajyana na komite ngenzuzi y’ishuri hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Ntebe.

Uyu muyobozi yagize ati:"Icyo gihe twaganiriye ku bibazo bihari byaturutse ku gutonesha bamwe mu barimu byagiye bibyara amakimbirane, imyitwaririre ya mwarimu Jean d’Amour Uwambajimana yatumye abarimu babiri barimo n’uwari utwite bahungabana."

Uyu muyobozi akomeza yemeza ko uyu mwarimu Uwambajimana yari yarihaye izindi nshingano mu kigo zitamugenewe, aho yari yarigize umucungamari w’ikigo, akomeza avuga ko ababyeyi batanga amafaranga y’impuzankano (Uniformes) ntibazihabwe ahubwo ayo mafaranga akagurwa ibiribwa.

Ibi bibazo byo mu kigo cy’amashuri cya Kitazigurwa byageze no mu karere ka Rwamagana aho Umutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Makuruki.rw ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi bari bujye gukorana inama n’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’abarimu bagashakira hamwe umuti ibibazo biri muri iki kigo.

Yagize ati :Ibibazo byose bivugwa muri G.S Kitazigurwa kuri uyu wa Gatanu turajya kuganira n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abarimu tubifatire umwanzuro.

Umutoni avuga ko kuba ababyeyi baratangaga amafaranga yo kugura impuzankano(Uniformes) z’abanyeshuri akagurwa ibiribwa ari amakosa bityo ko na byo bigomba gusobanuka, ariko yavuze ko iki kibazo cyo batari bakizi.

Kugeza ubu biravugwa ko ibibazo biri muri iki kigo byatangiye kugira ingaruka kuko bamwe mu barezi bavuze ko bashobora kuva kuri iryo shuri ndetse umwe ngo yahisemo kujya gukora kure ahunga ibyo bibazo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo