RUTSIRO: Bahejejwe mu bwigunge n’ikiraro kimaze amezi asaga 9 gicitse

Iki kiraro kimaze amezi icyenda kidasanwa

Bamwe mu baturage bo mukarere ka Rutsiro, mu mirenge ya Gihango na Murunda, barasaba gukorerwa ikiraro cyo ku mugezi wa Rwishywa kimaze amazi asaga icyenda cyaracitse.

Abaturage batuye muri iyi mirenge yombi baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko kuva ikiraro cyasenyuka batongeye koroherwa n᾽urugendo rukorerwa mu muhanda uhuzwa n’iki kiraro, aho bavuga ko bibagiraho ingaruka nyinshi ku mibereho yabo n᾽iterambere muri rusange.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati“ Uyu muhanda ukozwe baba barengeye ubuzima bwacu kuko aha ni ho imbangukiragutabara yanyuraga byihuse ijyanye cyangwa ivana umurwayi ku bitaro bikuru by᾽akarere batagombye kuzenguruka umuhanda munini ngo umurwayi abe yanegekarira mu nzira. Ubu kubera kuzenguruka, ababyeyi bagezwa kwa muganga byatinze bakabagwa bamwe abana bakabapfiraho cyangwa bakavukana ibindi bibazo.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko uwo muhanda wabafashaga kwiteza imbere bakanahahirana mu buryo bworoshye, ariko ngo aho iki kiraro gisenyukiye ubwo buhahirane ngo busa n’ubwahagaze.

Bagira bati “Aha hacaga imodoka zigemuye ibicuruzwa by᾽uruganda rwa Bralirwa bijya mu isantere ya Mburamazi iherereye mu murenge wa Murunda cyangwa se bijya mu isantere ya Congo-Nil iherereye mu murenge wa Gihango ndetse n’izije gutwara imbaho zisaruwe mu mashyamba y’inaha. Si ibyo gusa kandi natwe iyo tuhanyura ni ukugenza ikirenge bucye bucye kuko urebye nabi wagwamo. Abana biga bo ni ukubabyutsa iya rubika ngo badakererwa kuko baba bari buzenguruke kure. ”

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rutsiro Eng. Hakizimana Fulgence aganira na Makuruki.rw ku cyo akarere gateganya ngo ikibazo gikemuke, yavuze ko abaturage basabwa kuba bihanganye kuko ngo bagitegereje ibyangombwa byo kugisana.

Agira ati ″ Ni byo koko icyo kibazo cy’ikiraro kimaze igihe cyaracitse. Ariko itinda rya cyo si uko akarere karangaye ahubwo ni uko twakoze inama tukiga uko ikiraro kizakorwa tugasanga gihenze cyane akarere katabona ubushobozi bwo kugikoresha. Twasanze kizatwara miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda dusanga ntayo maze twitabaza RTDA (Rwanda Transport Development Authority) ubu ni yo dutegereje ko izakidukorera.”

Yakomeje agira ati “Ariko nanone nti twatereye iyo kuko tuzi neza ko uriya muhanda ari wo udufasha kurengera ubuzima bw’abaturage bagana ibitaro by’akarere n’abagana isoko riremera mu murenge wa Musasa ryitwa Gisiza, twahanze undi muhanda waba wifashishwa n’ubwo ari uwa kure.″

Abaturage bavuga ko aho kugira ngo iki kiraro gikomeze gitinde gukorwa, ngo bashobora no kwishyira hamwe bakishakamo ibisubizo ariko ngo iki kiraro kigakorwa.

Nyirasafari Caustasie

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo