Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

RUBAVU:Abagore 10 bakojeje isoni abagabo babyaranye, bagiye gusezerana n’abandi bagore

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
RUBAVU:Abagore 10 bakojeje isoni abagabo babyaranye, bagiye gusezerana n’abandi  bagore

Mu ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2016, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yari igiye gusezerana imbere y’amategeko bamwe muri bo batungurwa no kubona itsinda ry’abagore rihagarika bamwe mu basezeranaga.

Impamvu nyamukuru yo kugira ngo iri tsinda ry’abagore bagera ku 10 bahagarike uyu muhango wo gusezerana kw’aba bagabo n’imiryango yabo, bavugaga ko bafitanye abana n’aba bagabo kandi bakaba bifuza ko bakwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere.

Ibi bikaba byaje kuba ngombwa ko Umunyabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rubavu ashyira ku ruhande aba bagabo banshinjwaga ngo babanze bakemure iki kibazo, aba bagabo ntibahakanye ko babyaranye n’aba bagore baje no kwemera gutanga indezo y’aba bana ndetse bakanabandikisha mu gitabo cy’iranagamimerere.

Nk’uko Izubarirashe ribitangaza, umwe mu bagore wari ufite iki kibazo, Musabyimana Christine avuga ko ikibazo yagiranye n’uwari umugabo we babyaranye abana bagera kuri 5 bakaba batandikishije.

Yagize ati “Si nshobora kwihanganira kubona umugabo wambyariye abana batanu ajya gusezerana n’undi mugore atandikishije abana twabyaranye, gusa twabiganiriyeho yemera ko azabandikisha ndamureka arasezerana”

Umwe mu bagabo bakuwe ku murongo witwa Gafurera Jean Claude, yavuze ko yatunguwe no kubona abona uwari umugore we aje avuga ko atakwemera asezerana atandikishije abana babyaranye ariko avuga yamushyize ku ruhande bagakemura ikibazo.

Imanizabayo Clarisse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu yavuze ko iki kibazo cyatewe n’abagabo bashatse gusezerana n’abandi bagore batandikishije abana babyaranye n’abagore babo ba mbere ariko avuga ko bagikemuye ku buryo bunoze kuko n’aba bagabo bemeye kwandikisha abana babo.

N’ubwo aba bagabo bemerewe gusezerana bakaba batahawe ibyangombwa byabo, bakaba babwiwe ko bazabihabwa igihe bazaba bamaze kwandikisha abana babo babyaranye n’abagore batari abisezerano.

IBITEKEREZO

  • nzabandora fidele Yanditse:

    ndumugabo ntituzicyatumye abobagabobaraharitse abobagore ariko bajyebaha agaciro abanababyaye bandikishwe nakivuka.

  • NKURUNZIZA Sadick Yanditse:

    Ntabwobyoroshye kbsa.Gusa abagabo nabo bisubireho ntibagashurashurashure cyane.Murakoze.

  • NKURUNZIZA Sadick Yanditse:

    Ntabwobyoroshye kbsa.Gusa abagabo nabo bisubireho ntibagashurashurashure cyane.Murakoze.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza