Perezida Kagame yasuye ibikorwa by’iterambere rya Nyagatare anaganiriza abaturage bako( Amafoto)

2

Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere Nyagatare birimo ibikorwa remezo ariko anaganira n’abaturage bo mu Mirenge ya Matimba na Karangazi.

Ku ntango y’uru rugendo Perezida yahereye ku mupaka ukomatanyije uri kubakwa ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Kuri uyu mupaka uru kubakwa mu buryo buzorohereza abaturage kwambuka batarinze kuzenguruka kuri buri mupaka wa buri ruhande kuko uzanyajya amara gusinyisha ku ruhande rumwe azajya atambuka atiriwe yerekana ibyangombwa ku rundi Perezida yasobanuriwe iby’iyi mikorere yawo ndetse yerekwa n’aho imirimo yo kurangiza kuwubaka igeze dore ko iri ku musozo.

Perezida kandi yasobanuriwe inyungu zirandukanye Abanyarwanda bazagirira mu iyubakwa ry’uyu mupaka harimo imigenderanire izoroha ndetse n’ibicuruzwa bikazakomeza kwambukiranya imipaka ariko kandi n’umutekano ukazarushaho kwiyongera.

Avuye kuri uyu mupaka Perezida Kagame yasuye abaturage bo mu Murenge wa Matimba aganiriza abaturage bawutuye, ndetse n’abandi batuye mu yindi iwukikije bari baje kureba umuyobozi w’igihugu.

Aba baturage Perezida yababwiye ko iterambere rimaze kugerwaho ari ikimenyetso ko n’ibindi bizaza, yabasabye kuririra kubimaze kugerwaho bagatekereza no kugera ku byiza byisumbuyeho.

Yabijeje ko Leta izakomeza kubafasha mu iterambere, harimo kubaha umuriro w’amashanyarazi, kubegereza amazi meza, amashuri ndetse n’amavuriro

Perezida Kagame kandi yibukije abaturage kutarebera abayobozi batabagezahi ibyo bagenewe kandi byatanzwe kuko ari amakosa.

Ati:” nabivuze mugomba kwishyuza umuyobozi utabagejejeho ibyanyu mugenewe byamugejejweho kuko nabyo bibaho . Hari ibyo igihugu twese hamwe tuba twashakishije ngo bibagereho rimwe na rimwe bigacishwa ahandi. Ibyo si byo ntibikwiye bafite ibyabo bagenewe nabo nk’abanyarwanda mujye mubibabaza nibyanga mushakishe izindi nzira byatugeraho natwe.”

Perezida akiva muri uyu Murenge wa Matimba kandi yahise ajya no kuganiriza abo mu Murenge wa Karangazi nabo abaha impanuro n’ubundi zenda gusa n’izo yahaye bagenzi babo bo muri Matimba.

Karangazi nabo basezeranije ko Leta izakomeza kubafasha mu bikorwa by’iterambere ariko kandi nabo bakagira uruhare mu kwiteza imbere.

Uru ruzinduko rwa Perezida mu karere ka Nyagatare kandi rwanarazwe n’ibibazo byinshi yakirijwe n’abaturage harimo n’abavugiraga hejuru ko barenganyijwe bikomeye, ibintu byagaragaye nk’ibyakoze ku mutima umukuru w’igihugu asaba Mupenzi George umuyobozi w’aka Karere ko agomba kubikemura mu maguru mashya ndetse anasaba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis kubikurikirana akamenya ko byakemutse.

Perezida yasoreje uru ruzinduko rwe ku gusura ibikorwa bibiri by’itera mbere harimo hoteli y’inyenyeri 4 iri kubakwa muri aka Karere. Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu kwezi kwa mbere 2013 yari iteganyijwe ko izarangira mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2014.

Gusa si ko byagene kuko nanubu icyubakwa gusa abayoboye imirimo yo kubaka iyi hoteli babwiye Perezida ko ubu ugeze ku kigero cya 65% ngo yuzure kandi ko noneho iyi mirimo iri kugenda neza.

Ku ruganda rukora amakaro rwa Granite ni ho Perezida yasoreje uruzinduko rwe muri aka Karere. Aha naho Perezida yeretswe ubuhanga bukoreshwa hakorwa aya makaro ndetse ko ibyinshi byifashishwa mu kuyakora biva mu Rwanda.



Ku mupaka wa Kagitumba Perezida yeretswe imikorere yawo ndetse n’inyungu u Rwanda ruzawungukiraho.

Prezida Kagame Gen Nyamvumba umugaba w’ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi barebaga ikiraro gishya cyubatswe banitegereza imisozi yo hakurwa muri Uganda bagacishamo bakanamwenyura.

Perezida ageze Matimba rwagati mu baturage abasuhuzanya urugwiro

Perezida yasabye abaturage kubakira kubyo bagezeho bakagera no kubindi byinshi

Aha yasabaga Minisitiri Kaboneka gukemura ibibazo byinshi byamwakirijwe afatanyije na meya w’aka Karere.

Yahise akomereza Karangazi naho abagezaho impanuro

Aha naho yakiriwe n’abaturage benshi ariko nanone hagaragara ubwiganze bw’abaturage bashakaga umwanya wo kugeza kuri Perezida akarengane bakorewe.



Perezida asura heteli y’inyenyeri 4 iri kubakwa muri aka Karere yerekwa aho imirimo igeze





Perezida atemberezwa uruganda rwa Granite rukora amakaro




Perezida Kagame yerekwa ubwiza bw’amakaro n’amabuye akorwamo yose ava mu Rwanda.

Foto: Alexis Musabirema

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Twebwe abaturage bo mukarere ka Nyagatare twaranezerewe cyane ubwo Nyakubwahwa Perezida Paul Kagame yazaga kudusura. Twananejejwe cyane nimpanuro yaduhaye nuburyo yakemuye ibibazo byinshi byabaturage. Ubu ahasigaye twiyemeje gukurikiza impanuro yaduhaye maze tukiyubakira igihugu cyacu mwiterambere.

  2. Twebwe abaturage bo mukarere ka Nyagatare twaranezerewe cyane ubwo Nyakubwahwa Perezida Paul Kagame yazaga kudusura. Twananejejwe cyane nimpanuro yaduhaye nuburyo yakemuye ibibazo byinshi byabaturage. Ubu ahasigaye twiyemeje gukurikiza impanuro yaduhaye maze tukiyubakira igihugu cyacu mwiterambere.

Tanga Igitekerezo