Nyarugenge ntitewe ipfunwe n’abajya kuvoma Nyabarongo bakaribwa n’ingona ngo kuko babifitiye igisubizo

1

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko ibibazo by’abaturage ba Mageragere baribwa n’ingona bagiye kuvoma Nyabarongo bari kubikemura ariko kandi ngo ntabwo bibateye ipfunwe.

Muri uyu murenge wa Mageragere muri iyi minsi ingona zimaze kurya abantu 2 bagiye kuvoma Nyabarongo biyongera kuwundi yari yariye muntangiriro z’uyu mwaka.

Iki kibazo ariko ngo akarere ka Nyarugenge kakaba kagihagurukiye gashyira amavomo muri aka karere, nk’uko umuyobozi w’ako yabitangaje mukiganiro yagiranye na City Radio.

Ati:”Ni ingengabihe twakoze urebye igice cya Mageragere ukuntu kitari gifite amazi ntabwo ari ibintu twari gukora iminsi 3 ngo birangire aho Kavumu hari ingona tumaze kuhashyira ivomero rimwe hafi y’akagari hasigaye andi mavomero atanu.”

Kayisime avuga ko bihanganisha imiryango yahekuwe n’izo ngona ngo kuko iki kibazo cyabaye karande bari kugishakira igisubizo. Ati :”Turagirango tubihanganishe kuko turi kugikemura iki kibazo bavuga ko kimaze imyaka irenga mirongo ingahe ariko turimo turagikemura turizera ko mu minsi iri imbere kizaba cyabaye amateka.”

Abajijwe niba badatewe ipfunwe no kuba abaturage babo bavoma Nyabarongo bituma banaribwa n’ingona uyu muyobozi yavuze ko nta pfunwe bibateye.

Ati :”Ntabwo byadutera ipfunwe byadutera ipfunwe ari uko tudafite igisubizo ariko kuba dufite igisubizo nk’uko nabikubwiye agace ka Mageragere katari gafite amazi ni kanini cyane ubu rero ndumva nta pfunwe gusa nukwihanganisha abaturage kandi tukababwira ngo bere kujya muri Nyabarongo bavome muri ayo mavomero tumaze kubaha n’andi turi kuyashaka.”

Yavuze ko n’ubwo izi ngona zirya abantu ariko ngo nazo zingomba kubungwabungwa ibintu avuga ko bazabifatanya n’ibigo bibifite mu nshingano nka REMA na RDB. Kuva uyu mwaka watangira muri aka gace ingona zimaze kurya abaturage 3 bagiye gushaka amazi bakoresha muri Nyabarongo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ese ikibazo cyamazi kizakemuka ryari mubikorwa ko mumagambo cyacyemutse? bihora bivugwa ko kigiye gukemuka ariko bikarangirira mu kukivuga, abaturage ba Mageragere usibye no kuba barimo kuribwa ningona banavoma amazi mabi

Tanga Igitekerezo