Nyarugenge:Bashyizweho igitutu basinyira imitungo yabo none imyaka ibaye ibiri nta ngurane

3

Nubwo itegeko rirebana no kwimura abantu ku bw’impamvu z’inyungu rusanjye riteganya ko uwabariwe atagomba kurenza amezi atatu atarahabwa ingurane z’imitungo ye, bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Tetero umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge batarabona ingurane zabo nyuma yo kwimurwa ahazubakwa umuhanda muri aka gace , baravuga ko bari barambiwe gutegereza kuko ngo imyaka ishize ari abiri badahabwa ingurane.

Zimwe mumbogamizi aba baturage bagaragaza, ni uko ngo bashyizweho igitutu cyo gusinyira amafaranga bavuga ko adahwanye n’imitungo yabo, bamwe kugeza ubu bakaba bakeka ko iki nacyo kiri ku isonga yo kutabihutishiriza ibyangombwa byabo kugirango babone ingurane zihuye n’imitungo yabo kuko bemera ko kubera igikorwa kizahakorerwa gifitiye abanyarwanda akamaro bazahimuka.

Mukamulisa Anastasie umwe mubafite iki kibazo yagize ati:” Bibarabaje rwose nimudufashe tubayeho nabi abasigaye hano. Murabona tuno tuzu twasigaranye, nitwo twakodeshaga tukabona ikidutunga none ubu rwose ntiwabona n’umupangayi kuko nuhageze wese akahabona ahita yigendera nuwemeye kujyamo aguha make pe!”

Ibyo aba baturage bavuga birajya guhura n’icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko (Legal Aid Forum) aho bagaragaje ko hari ikibazo gikomeye mu bantu bagena agaciro k’imitungo y’abaturage kuko usanga idahura n’agaciro nyakuri.

Andrew Kananga, umuyobozi wa Legal Aid Forum yavuze ko ikibazo gikomeye kandi kinyuranya n’itegeko ari uko Leta itinda kwishyura abaturage aho ishobora kugeza no ku myaka ine itarishyura. Ngo ibi biterwa no kuba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bagena agaciro nabi bitewe na ruswa baka abaturage. Mu baturage babajijwe 20% bagaragaje ko basabwe ruswa kugira ngo babarirwe agaciro k’imitungo yabo.

Hari kandi ibindi bibazo byo kuba abaturage bamenyeshwa kwimurwa bigatinda gukorwa, bakabuzwa gukomeza imishinga ku mitungo yabo kandi n’ingurane ntibayihabwe nkuko byagendekeye aba bo mu kagali ka Tetero mu murenge wa Muhima.

Kwimura abantu nk’uko biteganywa mu itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange uko bikorwa, bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye hari abaturage babwiye Makuruki.rw ko banze kuva mu mitungo yabo kubera igenagaciro bita ko ridahuye n’imitungo yabo gusa ntibashatse ko imyirondoro yabo ishyirwa ahagaragara.

Baragira bati.” Ubundi gusubirishamo iyo utanyuzwe n’amafaranga wahawe ni ibintu byemewe n’amategeko. Twe ntitwanyuzwe n’amafaranga baduhaye hanyuma dusubirishamo na nubu imyaka ishize ari ibiri ntacyo barongera kutubwira nta n’umuyobozi ugarutse hano.”

Mu cyegeranyo cy’ikigo gishinzwe gutanga ubwunganizi mu mategeko banavuga kandi ko kuba abaturage badahabwa amahirwe yo kuvuga ibyo bashaka ku mitungo yabo kuko bamenyeshwa igikorwa mu nama, ngo bituma bagira igihombo ku bintu bitandukanye bidahabwa agaciro nk’ibiti, ubwatsi bw’amatungo n’ibindi.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima n’akagali ka Tetero nabo bemera ko imyaka ishize ari ibiri aba baturage batarahabwa ingurane zabo, ariko bakavuga ko ikibazo kitari kubuyobozi ko ahubwo bamwe bafitanye amakimbirane ku mitungo ari nayo ntandaro yo kutabishyura cyane ko ngo hari abamaze kubona ingurane z’imitungo yabo, ubu bakaba baranimutse nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akagali Jean Marie Vianey Dusabe.

Yagize ati:” abavuga ibyo, ibibazo byabo ntabwo rwose biri kurwego rw’umujyi wa Kigali ahubwo n’ibibazo bafitanye hagati yabo bishingiye ku izungura bituma badahabwa amafaranga yabo nibikemuka, bazayabona.”

Aba baturage bavuga ko babariwe amafaranga ari hasi yayagenwe n’itegeko nubwo baterura ngo bayavuge, gusa Legal Aid Forum mu bushakashatsi bwayo ivuga ko inzego z’ibanze ari zo zitanga amafaranga make kuko kuri metero kare bishyura umuturage amafaranga y’u Rwanda 4000 mu gihe iyo ari ku rwego rw’igihugu hatangwa Frw 12 000.

Itegeko riteganya ko iyo umuturage wo mu mujyi yimuwe agomba guhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 31 kuri metero kare naho mu cyaro agahabwa amafaranga ibihumbi 11 000.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Andika Igitekerezo Hano mwebwe muravuga uwabereka ibyo REG iri gukora hano nyamirambo rugarama metero kare 8000 wabyanga bakakubwira ngo bazayashyira kuri compte ya mininfra bareke ariko ukwamunani gushire tubisubirane twese amezi 3 azaba ashize niho tubategeye natwe

  2. Andika Igitekerezo Hano mwebwe muravuga uwabereka ibyo REG iri gukora hano nyamirambo rugarama metero kare 8000 wabyanga bakakubwira ngo bazayashyira kuri compte ya mininfra bareke ariko ukwamunani gushire tubisubirane twese amezi 3 azaba ashize niho tubategeye natwe

  3. Andika Igitekerezo Hano mwebwe muravuga uwabereka ibyo REG iri gukora hano nyamirambo rugarama metero kare 8000 wabyanga bakakubwira ngo bazayashyira kuri compte ya mininfra bareke ariko ukwamunani gushire tubisubirane twese amezi 3 azaba ashize niho tubategeye natwe

Tanga Igitekerezo