Nyanza: Imyaka ine ishize bavoma ibirohwa Akarere mu mihigo kakavuga ko bafite amazi

1

Abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi na Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza baravuga ko bamaze imyaka ine bavoma ibirohwa kandi bari bafite amazi agapfa, Akarere kagahora kavuga ko bafite amazi kandi ntayo.

Aba baturage bahurira mu isantere ya Mututu bavuga ko bahawe amazi na Croix Rouge ariko nyuma y’igihe gito moteri yayazanaga igapfa bakayabura.

Aba baturage bavuga ko icyabababaje ari uko ngo Akarere kababeshyaga kuyabakorera ntibikorwe. Ubu ngo bavoma ibirohwa kandi bibahenze kuko ijerekani bayigura amafaranga 200.

Umwe mu baganiriye na Makuruki.rw yagize ati "Amazi twayahawe na Croix rouge ariko moteri ihita ipfa, Umurenge wakomeje kujya utubeshya ngo azakorwa ntibibe nyuma twitabaza Akarere nako kagahora katubwira ngo azakorwa ariko moteri banze kuyikora kandi twumva ko ngo bitarenza miliyoni imwe”

Undi nawe ati "Ubu nyine twarategereje bahora batubwira ngo Akarere kazakoresha moteri twarahebye, ubu ijerekana ni amafaranga 200 kandi ni ibirohwa”

Aba baturage bavuga ko babazwa n’uko mu mihigo Akarere kavuga ko aba baturage batuye iyi Mirenge bafite amazi nyamara bo bari kuvoma ibirohwa.

Kajyambere Patrick umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari nawe wahoze ayobora Umurenge wa Muyira wiganjemo iki kibazo cy’amazi avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko cyatewe na Moteri yapfuye kubera gucungwa nabi.

Ati "Turabizi ni amazi yapfuye yakoreshwaga na Moteri none ikajya ipfa Akarere kakayakoresha nyuma iza kwiboroka kuko rero yari inkunga yari yatanzwe na croix rouge nyuma biza kwegurirwa Akarere. Umugezi wagombaga kugira uwucunga noneho uwucunga abaturage ntibamuhembe neza ariko niyo banamwishyura moteri yari ifite imbaraga nke kuko rimwe yarakaga ubundi ikazima."

Uyu muyobozi ariko avuga ko iyi moteri bagiye kuyikora bitarenze mu kwezi gutaha kwa cumi.

Ati "Nyuma ingengo y’imari yo kuyikora twasanze iri hejuru ya miliyoni ebyiri, ubwo rero biba ngombwa ko ijya mu ngengo y’imari y’Akarere amafaranga araboneka noneho mu gihe cyo kuyikora biba ngombwa ko bihurirana na cya gihe ingengo y’imari ifungwa. Ubu rero turi mu nzira zo kuyikora.”

Uyu muyobozi avuga ko imyaka ine abaturage bavuga bamaze batagira amazi itageramo kuko ngo moteri yapfaga kenshi kandi igakorwa inshuro nyinshi ari nayo mpamvu ako gace gafatwa nk’agafite amazi uretse ngo ako kabazo gato kajemo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ubuna meya wa ruhango araje avugeko dufite amazi meza mukagali ka tam yarakamye bwe amafi twarayabuze namasoko twavomaga .

Tanga Igitekerezo