Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Polisi yahaye ingo 105 amashanyarazi nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Nyanza: Polisi yahaye ingo 105 amashanyarazi nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage

Kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena, ingo 105 zo mu mudugudu wa Rukore, mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza, zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye iki gikorwa, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, wari n’umushyitsi mukuru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert R Gumira, yabashimiye uburyo bari banabanje kwitabira umuganda ari benshi; aho babumbye amatafari yo kuzubakira inzu n’ubwiherero abatishoboye ndetse batunganya n’umuhanda ufasha abaturage ubwabo guhahirana no gusurana.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo kubaha amashanyarazi kiri muri gahunda nziza za Leta zo guteza imbere abaturage ndetse bikaba binabafasha bo ubwabo kwicungira umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yakomeje asaba abaturage gufata neza ayo mashanyarazi bahawe ndetse n’ibindi bikorwa remezo, bakajya banabibyaza umusaruro bakarushaho kwiteza imbere. ACP Gumira yasoje ijambo rye asaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane batanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, we mu ijambo rye, yabwiye abaturage ko igihugu kibakunda kandi Leta izakomeza kuba hafi yabo no kubashyigikira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo. Yabasabye gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibyaha bitandukanye byaba iby’ihohotera iryo ariryo ryose, ibiyobyabwenge n’ibindi, bakajya bazigezaho amakuru kugira ngo ababyishoramo bafatwe.

Abaturage kandi banakanguriwe kugira isuku aho batuye ndetse banasabwa ko buri rugo rugira ubwiherero bumeze neza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza