Nyamirambo: Ibarizo ryafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

2

Ahagana saa kenda mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2016, nibwo ibarizo ry’ uwitwa Muhayingabo Hamad iherereye mu mudugudu w’abatarushwa akagali ka Rwezamenyo I, umurenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge aho bakunze kwita kuri dialogue, yafashywe n’inkongi y’umuriro.

Uwarariraga iri barizo yavuze ko yabonye umuriro uturuka ahari hateraniye amasinga y’umuriro w’amashanyarazi bityo akaba akeka ko inkongi yaba yaturutse kuri amwe mu masinga yari yarashishutse bityo akaba yakoranyeho agateza iyo nkongi.

Hari n’andi makuru avuga ko iyi nkongi yaba yaturutse ku burangare bw’uwarindaga iri barizo kimwe n’abandi bakekwaho kuba bari inyuma yabyo gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi mu buryo bugaragara.

Kugeza ubu hari abahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri station ya polisi mu murenge wa Rwezamenyo.

Nyiri iri barizo yabwiye makuruki.rw ko hakongokeneyemo ibintu yabariraga mu gaciro ka miliyoni 10 zirenga. Yavuze ko nta bwishingizi yagiraga ngo akaba akuyemo isomo rikomeye.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo