Nyamagabe: Abaturage basaga 100 barashinja Leta kubahuguza ibyabo

Bamwe mu baturage batuye ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Kitabi, akarere ka Nyamagabe, barashinja Leta kubambura amasambu ya bo ikayaha ikompanyi yitwa New Forest Company ishinzwe kwita kuri iryo shyamba, mu buryo bita ko budasobanutse.

Aba baturage bavuga ko kuva iyi kompanyi yatangira gusarura iri shyamba ngo yigabije n’amashyamba yabo ndetse banabategeka kutazongera kugira icyo bayakoraho.

Aba baturage bavuga ko bagera mu ijana mu karere ka Nyamagabe, iki kibazo ngo bagihuriyeho na bagenzi babo bo mu karere ka Nyaruguru, uturere n’ubundi duhana imbibi.

Bavuga ko kuva bavuka ngo basanze ababyeyi babo muri ayo masambu aherereye ku nkengero za pariki ya Nyungwe, bayahinga banasarura amashyamba kuko ngo yari umutungo wabo.

Bavuga ko bagiye kubona, bakabona ubuyobozi bubabwiye ko nta kintu bemerewe kongera kuhakorera, ndetse bunabasaba guhita bahagarika ibikorwa bahakoreraga, kuko ngo ikompanyi yitwa New Forest campany ari yo ifite ubwo burenganzira.

Munyanziza Anastase, umwe mu baturage bavuga ko bahohotewe yagize ati:” Dore nk’ubu twaravutse dusanga ababyeyi bacu ari umutungo wabo ndetse baranabidusigira ubwo bitabaga Imana, none se ubu urambwira ko niba tuvanamo n’imva zabo turi buzijyane ko ari ho bashyinguye? Icyo kibazo ni uko giteye rwose nibaturenganure.”

Aba baturage bavuga kandi ko ku italiki ya 23 Gicurasi uyu mwaka, ubwo basurwaga na Minisitiri w’umutungo kamere , Ngo bamugejejeho ikibazo cyabo, maze ababwira ko azabasubiza vuba ariko abagera mu 10 gusa ngo ni bo basubijwe abandi basigara mu gihirahiro.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe kakoranye bya hafi na Minisiteri y’umutungo kamere mu gukemura ikibazo cy’aba baturage , bo bavuga ko aya masambu atari ay’abaturage nk’uko babivuga kuko ngo ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’umutungo kamere ndetse n’akarere ka Nyamagabe, ngo bwerekanye ko hari abaturage bigabije amasambu ya Leta bayateramo amashyamba hanyuma babwirwa ko ntacyo bazongera kuhakorera nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert .

Yagize ati:” Abo ubushakashatsi bwerekanye ko amasambu atari ayabo, bikagaragara ko basaruye iryo shyamba, bategetswe ko nta kindi kintu bemerewe kongera kuhakorera burundu, abo twasanze batarasarura, twabemereye gusarura amashyamba yabo ariko ntibagire ikindi bongera kuhakorera kuko atari amasambu yabo.”

Iby’uko aya masambu aba baturage bayarazwe n’abakurambere babo, umuyobozi w’akarere avuga ko aba baturage n’ubwo bayarazwe batazi neza inkomoko yayo bityo ko nta kibazo kirimo ko ahubwo ubu butaka, ari ubwa leta. akomeza avuga kandi ko abafite amasambu ahantu bigaragara ko haterwa ishyamba, ubu ngo batangiye kubarirwa kugira ngo bahabwe ingurane hakorerwe ibikorwa by’inyungu rusanjye.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo