Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Abayobozi bayobore cyangwa baveho-Minisitiri w’intebe Murekezi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abayobozi bayobore cyangwa baveho-Minisitiri w’intebe Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Imbere ya Perezida wa Repubulika Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase yagaragaje igituma hari uturere tumwe dutsinda imihigo utundi ntidutsinde ndetse anasaba ko abayobozi bumva byarabananiye bavaho.

Impamvu nyamukuru Minsitiri w’intebe yagaragaje ngo ni nyobozi z’uturere zidatahiriza umugozi umwe ndetse n’aho abakozi bigira ibigande ababakuriye bakabihorera.

Ibi Minisitiri w’intebe yabigaragarije mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka ushize no gusinya imishya.

Ubwo yari amaze gusoma uko Uturere twesheje imihigo n’uko dukurikirana, Minisitiri w’intebe Murekezi yahise avuga ko impamvu hari uturere tumwe duhora inyuma ari ukudakorana kw’inzego.

Ati "Hari impamvu rero enye twasanze zituma uturere tuza imbere cyangwa tuza inyuma. Impamvu ya mbere ni imikoranire itanoze hagati ya nyobozi, njyanama n’bakozi b’Akarere ndetse no hagati y’abakozi b’uturere n’abafatanyabikorwa babo.

Byabayeho muri Rusizi muri nyobozi barananirana baratongana bananirwa gukorana ariko barabasuye barabigisha, Minaloc irabasura bararana amajoro n’iminsi babariho ariko ubu byarahindutse niyo mpamvu mubona Rusizi yaje imbere ubu basigaye bumvikana iyo abantu bamaze kumvikana ibintu birakora”

Minisitiri w’intebe yatunze agatoki Akarere ka Kicukiro na Musanze nka tumwe mu twamunzwe n’iyi mungu

Ati "Muri Kicukiro bakwiye kwisubiraho, Kicukiro ntabwo ubuyobozi bufite umurongo w’ubumwe mu miyoborere. Muri nyobozi hari ikibazo. N’ubu no muri tekinike kwa gitifu w’Akarere hari ikibazo mugomba kureba neza mukabinoza. Muri Musanze ibi iya nyuma hari ikibazo gikomeye cyane abakozi barigenga, barakora ibyo bishakiye nk’uko bari baramenyereye, Meya kuki utayobora abakozi bawe, abakozi barakora ibyo bashaka n’abayobozi nk’uko bari barabimenyereye”

Murekezi yavuze ko nyobozi zikwiye kuyobora byazinanira zikavaho, ati "Ntabwo aribyo ntabwo aribyo rwose. Nyobozi igomba kuyobora rwose nibyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika bayobore cyangwa baveho niko bimeze rwose. Iyo urebye ahantu nyobozi yumvikana na njyanama abafatanyabikorwa bakaza nyobozi ikabinjiza muri za gahunda z’imihogo usanga imihigo ishyirwa mu bikorwa neza amanota akaba menshi.”

Nyuma y’imihigo, Meya wa Musanze Musabyimana Jean Claude yavuze ko ibyo banenzwe bagiye kubikosora, abakozi bakajya ku murongo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza