Nyabihu: Umuryango wasenyewe n’ibiza urembejwe n’umunuko w’impu zihunikwa mu nzu ubamo

Uyu muryango ni wo ubamo Rutayisire n’umuryango w’abantu 9

Umuryango w’abantu icumi utuye mu Kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu, uravuga ko ubangamiwe bikomeye no kuba umaze imyaka irenga umunani uba mu buzima bubi watewe n’ibiza byawusenyeye inzu ndetse bikanangiza ibindi bikorwa byawo ariko ubuyobozi bw’akarere bugakomeza kuwirengagiza.

Rutayisire Aloys uhagarariye uyu muryango akaba n’umugabo muri uru rugo, avuga ko mu mwaka wa 2008 bahuye n’ibiza byabasenyeye inzu nyuma bagatizwa inzu n’umuturanyi kugira ngo babe babayemo, gusa ngo iyo nzu na yo ikaba ibangamiye ubuzima bw’umurayango we bitewe n’uko nta byangombwa nkenerwa ifite, bityo agasaba ko yakubakirwa akahimuka.

Agira ati: “ Bitewe n’ibyo biza nahuye na byo, kuva icyo gihe kugeza ubu ngubu, nabuze imbaraga uko undeba gutya iyi nzu nyibanamo n’abana bagera mu munani n’umugore turi icumi, ni icyumba kimwe tubamo na bwo ni umuntu wantije, urareba nta bwiherero dufite kuko ubwo twari dufite bwasenyutse ejobundi. Ngize amahirwe yo kubonana na Meya tukicarana muri uyu mwanya ikintu nshobora kuba namusaba ni ukudufasha mu buryo bwo gushobora kuba twakimuka aha ngaha.”

Uretse kuba iyi nzu ari ntoya bakaba batayikwirwamo, ngo haniyongeraho ikibazo cy’umunuko uterwa n’impu z’amatungo zihunikwa mu muryango wegeranye n’uwo abamo kuburyo ngo byatangiye kubatera ibibazo by’uburwayi bw’imyanya y’ubuhumekero kuburyo ngo ubu bamerewe nabi bitewe n’uko kuzivuza bibagora kuko nta bwisungane mu kwivuza bagira.

Rutayisire agira ati: “ kuva aho Mituweli yabereyeho sinigeze ngira ubushobozi bwo kugira Mituweli. Hari igihe umwana wanjye aherutse kuremba arasamba neza neza kubera nyine kuba mu nzu irimo impu, byatumye umugore arwara indwara y’ubuhumekero n’umukobwa wanjye w’imfura, bwarwaye indwara imwe, gusohora umwuka bikanga mbese na we ari aho ngaho ameze nk’ikimuga, bahora bafungaana mbese ni ibyo nyine.”

Umugore wa Rutayisire yunze mu rye agira ati: “Nta buzima tugira, nta Mituweli tugira mbese ni ugushaka ibyatsi tukarya kuko udafite amafaranga wakora iki? Ubuyobozi ni ugushaka uko bwadufasha.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu muryango utishoboye ndetse bakemeza ko kuba uyu muryango udafashwa biterwa no kutitabwaho n’ubuyobozi bitewe n’uko ngo iyo bashyira abaturage mu byiciro by’ubudehe biherwaho mu gufasha abatishoboye, ngo uyu muryango uba uri mu cyiciro cya mbere, ariko ngo urutonde rwa nyuma rugasohoka rutandukanye n’ibyo mu mudugudu baba baremeje.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mugwiza Antoine, avuga ko ikibazo cy’uyu mugabo bakizi gusa ngo babanje gufasha abantu bakennye cyane kurusha abandi bityo ngo na we akaba ari mu bagomba gufashwa kuko ngo na we akennye.

Agira ati: “Akarere kacu kahuye n’ibiza bityo rero n’inzu ye yahuye n’amazi ariko si we wenyine ni abaturage benshi, twabahaye inkunga y’ingoboka yatanzwe na Croix Rouge ndetse na MIDIMAR, hari abaturage bagiye basenyerwa badafite ubushobozi, nk’akarere kazareba uko kabashakira isakaro. Nk’umuturage na we wahuye n’ibiza nitugira icyo tubona tuzamufasha tumushakire icumbi.”

Gusa uyu muyobozi yahakanye yivuye inyuma iby’uko uyu mugabo n’umuryango we basenyewe n’imvura mu myaka umunani ishize, ahubwo avuga ko Rutayisire yasenyewe n’ibiza byabaye mu kwezi gushize kwa gatanu, ibintu bihabanye n’iby’abaturanyi b’uyu muryango bavuga, kuko bo bemeza ko hashize igihe kinini uyu muryango usenyewe n’ibiza ndetse ngo bo ubwabo bakaba barandikiye ubuyobozi bw’umurenge basaba ko wafashwa, maze na bwo ngo bwandikira akarere ariko ngo muri icyo gihe cyose uyu muryango ngo nta bufasha wigeze ubona.


Aha (hari akaziga) ni hamwe mu haba harunze impu bikagera aho zinukira uyu muryango

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo