Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Nyabihu: Rumwe mu rubyiruko ruriyemerera ko ari rwo rwajujubije abaturage

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Nyabihu: Rumwe mu rubyiruko ruriyemerera ko ari rwo rwajujubije abaturage

Uru rubyiruko ngo rwirara mu mirima y’abaturage rukiba ibirayi bihinzemo

Mu gihe bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Karago, bavuga ko bugarijwe n’insoresore zirirwa zibibira imyaka baba bahinze mu mirima, uru rubyiruko na rwo rwiyemerera rudashidikanya ko iyi myaka ruyiba bitewe n’ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije.

Bamwe mu baturage batuye uyu murenge baganiriye na Makuruki.rw, bavuga ko bataye ingufu nyinshi mu guhinga imyaka itandukanye yiganjemo ibirayi, gusa ngo nyuma byaje kwibasirwa n’umwuzure kuburyo babashije kurokara bike.

Gusa bavuga ko n’ibyo bike barokoye ngo bari kubihebesha amaso bitewe n’insoresore z’urubyiruko ngo zitagira icyo zikora zitwikira ijoro zikajya mu mirima yabo zikabiba ibirayi zikabigurisha.

Umwe muri aba baturage agira ati:” Ubujura bwo ni bwose n’utwo umuntu yejeje ujya kubona ukabona umuntu w’umujura aragiye wamujya ku murenge bakarara bamurekuye kandi wararushye uhinga, ushyiramo ifumbire.”

Undi na we agira ati: “Ushobora guhinga undi muntu akirirwa ku muhanda yifashe mu mifuka, ejo mu gahurira mu kabari ari kunywa inzoga nziza yaguciye inyuma yagiye kubyiba.”

Bamwe mu bashyirwa mu majwi ku kuba ari bo bihishe inyuma y’ubu bujura bw’imyaka y’aba baturage ahanini biganjemo urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga rwirirwa rwicaye mu isantere y’ahitwa Busoro y’Abasinga, biyemerera ko ari bo biba iyi myaka ariko ngo ahanini bakaba babiterwa n’ubushomeri bubugarije.

Umwe muri bo agira at: “ Nk’ibi bavuga by’ubushomeri, cyane cyane inkunga Leta yoherereza abaturage yagera nko mu mudugudu bakareba umuntu wishoboye bakaba ari we bayiha kandi nkanjye w’umusore nta cyo mfite bakayindenzaho, ubwo rero nta kuntu nabwirirwa umuturage yihingiye ikinyomoro hariya ntagenda ngo ngisarure ngo ni ubujura kuko najye nta bwo mba niyanze, cyangwa ngo babe bahinga uturayi ngo mbe ntajya kudusarura kugira ngo mbone rikeye.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo bukaba buvuga ko bwakajije ingamba zo guhangana n’aba bajura, aho ngo uru rubyiruko rwanga gukora ibiruteza imbere rukishora mu bujura, ngo rurafatwa rukajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye muri uyu murenge.

Uwamahoro Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Ntabwo ari uko babuze akazi, umuntu yiba bitewe n’ingeso yifitiye, ashobora no kuba atari ingeso yifitiye akajya kwiba kuko yabiramukiye nyine. Kuba rero yagiye kwiba ni uko atagiye gushaka akazi, mu mirima barakora ukajya guhingira umuntu ugacyura 1000, ukaza ku murenge ukahaharura cyangwa ugasaba n’akazi mu byayi, dukenera abantu basoroma icyayi. Abo ngabo ahubwo tubafata nk’inzererezi, dukora umukwabo abantu badakora turabazi birirwa bashyize amaboko mu mifuka twebwe tubajyana mu kigo ngororamuco.”

Gusa uru rubyiruko rugaragaza ikibazo cyo kuba nta byangombwa rugira (indangamuntu) bituma bafatwa nk’inzererezi, bityo bagasaba ubuyobozi kujya buborohereza mu kubaha ibyangombwa kugira ngo babashe kujya gushakira akazi ahandi.

Claver Nyirindekwe

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza