Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Niba udafite inzira unyuramo ujya iwawe, uzabona iyo kunyuzamo umwanda?-Min Kaboneka

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Niba udafite inzira unyuramo ujya iwawe, uzabona iyo kunyuzamo umwanda?-Min Kaboneka

Minisitiri Francis Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali kurwanya akajagari uko bashoboye, mu rwego rwo gusigasira intego z’umujyi zo kurangwa n’isuku n’umutekano.

Umujyi wa Kgali ni umwe mu ya mbere ku isi urangwamo isuku n’umutekano, ndetse hari n’ibikombe bitandukanye wagiye utwara.

Mu Nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Kaboneka yavuze ko nubwo umujyi wa Kigali ushimagizwa hose, utaragera aho bifuza.

Yavuze ko kuri ubu mu mujyi wa Kigali hakigaragara utujagari twinshi turangwamo umwanda, ndetse binagoye kuhacungira umutekano.

Abayobozi b’inzego z’ibanze batunzwe agatoki kuba ba ntibindeba, ngo kuko utwo tujagari hafi ya twose twubatswe bareba.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ndagirango mbakangurire gucika kuri iyi ngeso yo gushyigikira akajagari.Nta kajagari kubakwa abayobozi badahari, n’ako ka za Nyarutarama, sinzi ko hari hashira imyaka 15 kubatswe, none uyu munsi kabaye ikibazo, kubera ko umuntu adashobora no kuhagera.U Rwanda rw’uyu munsi, ntabwo ari urwo umuntu ajya mu rugo rwe aseseye.”

Kaboneka yakomeje avuga ko ahantu hari akajagari, bitanoroshye kuhabona isuku.
Ati “Niba udafite inzira unyuramo ujya iwawe, uzabona inzira yo kunyuramo unyuzamo umwanda ? Abavuze ku mutekano bavugaga bati ingabo na polisi badufashe, ariko se ingabo na polisi dufite bacunga umutekano abayobozi batabigizemo uruhare?”

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali biyemeje gucika ku muco wo gihishira abubaka utujagari ngo batiteranya, bibutswa ko uko kutiteranya aribyo bigira ingaruka ku baturage mu gihe kiri imbere.

Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hakunze kugaragara inyubako z’utujagari, ahanini abahatuye bakavuga ko ariho babasha kubona amacumbi aciriritse n’uburyo buboroheye bw’imibereho.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza