Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ngororero: Abanyeshuri bafunze umuhanda babuza imodoka gutambuka, basohoramo abagenzi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Ngororero: Abanyeshuri bafunze umuhanda babuza imodoka gutambuka, basohoramo abagenzi

Abanyeshuri biga mu kigo cya ETO Gatumba giherereye mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero, muri iki gitondo babyutse bafunga umuhanda Muhanga-Ngororero, babuza imodoka gutambuka kugira ngo abazirimo babanze bifatanye na bo mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena.

Muri aka gace, abakoraga umuganda basiburaga umuyoboro w’amazi w’umuhanda wangijwe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira cyane akarere ka Gakenke ndetse ngo n’aka karere bikaba byarakagezeho, aho uyu muhanda ngo wangijwe n’iyi mvura kuko yasizemo inkangu.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe muri aba banyeshuri, batubwiye ko ngo bafashe iki cyemezo cyo gutega mu muhanda bimwe mu bikoresho bakoreshaga birimo ingorofani, mu buryo bwo gukumira imodoka ngo zadatambuka mu muhanda kandi ari ku munsi w’umuganda, aho buri wese aba asabwa gukora umuganda mbere y’uko ajya mu zindi gahunda ze.

Umwe muri bo witwa Gikoro Bryan wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’ubwubatsi (construction) yagize ati: “Nibyo, twebwe twabonye imodoka ziza turavuga tuti nabo badufasha gukora umuganda kuko na bo umuhanda ni uwabo turawukoresha twese. Urareba hari nk’umushoferi ushobora kuza akanyuraho, twatambitsemo ingorofani kuko nta bundi buryo twe twakoresha muri icyo gihe.”

Undi munyeshuri witwa Ngabonziza Bon Fils wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’amashanyarazi (Electricite), nawe yagize ati: “Akenshi niba turi abanyarwanda tugomba kwicungira umutekano hari igihe ubona ko ari ngombwa ko umuntu ari bukubangamire bikaba ngombwa ko hari icyo uri bwifashishe kugira ngo ibyo ubigereho. Ntabwo ari ukwicungira umutekano gusa kuko hari ibinyu byinshi byangiritse muri uyu muhanda, byabaye ngombwa ko na bo tubifashisha na bo bagire icyo bakora nk’abanyarwanda.

Aba banyeshuri basaba abantu bose kumva ko umuganda ubareba batanga umusanzu ku biba biri gukorwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyabo.

Nyuma yo guhagarika imodoka ngo abagenzi bavagamo bagakora umuganda kimwe n’abo banyeshuri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba ahaberaga uyu muganda, bwavuze ko aba banyeshuri nta makosa bakoze ubwo bahagarikaga izi modoka bitewe n’uko ngo umuganda uba ureba buri muturage wese.

Uwihoreye Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba aganira na Makuruki.rw yagize ati: “Turabibona neza kuko turiyubakira igihugu, kuko umunsi igihugu kiba cyateguye umuganda rusange twese umutima wakagombye kuba kuri uwo muganda rusange. Ntabwo rero wavuga ngo urafata urugendo urujyemo n’ibindi bikorwa byawe nta mpamvu, bakagombye kuza bose tukifatanya.”

Yakomeje agira ati: “ Ibyo abanyeshuri bakoze nta kosa ririmo ikibi ni uko babikora mu kinyabupfura gike, kandi ibyo ntabwo babitinyuka. Ntabwo bari bubyange (abari mu mamodoka), uretse abari bagiye gusenga bo turabareka bagatambuka, abagiye gutabara cyangwa n’izindi mpamvu, ariko nta bwo babyanga bagomba kuza tugafatanya.”

Aba banyeshuri ngo bahagaritse ibi binyabiziga mu gihe inzego z’umutekano zari zitarahagera ngo zitangire gucunga umutekano w’aho igikorwa cyakorerwaga nk’ibisanzwe.


Abanyeshuri batambitse ibiti n’ingorofani mu muhanda babuza imodoka gutambuka

Amafoto: NDAHIRO Valens Papi

IBITEKEREZO

  • ntwari delice Yanditse:

    najye ndi umwe murabo banyeshuri murakoze?

  • ingabire jean claude Yanditse:

    igikorwa bakoze nicyo kuko umuganda nukubaka igihugu none abandi ngobazajyenda mumodoka?bajyebakora umuganda nabo

  • Ngabo Yanditse:

    Andika Igitekerezo HanoMukoereze aho umuganda ni bimwe mubigirira igihugu akamaro.

  • furaha Yanditse:

    Gukunda Igihugu Kugikorera Biraharanirwa Sawa!!

  • Bapfaninda Yanditse:

    Muri abagabo burya biva Kare mukomereze aho mufate ibyemezo Nkinko byubaka bravo

  • Rukundo Jonas Yanditse:

    Abobanyeshuri Ndabemeye Nintore

  • kasimu Yanditse:

    yego sha nimurarengana mukwirenganura muzabijyenze mutyo umugambi ari umwe

  • clauvis Yanditse:

    ahubwo se kuki abo bafashe ingendo badakoze umuganda?hari hantu hari harangiritse, byari bikwiye rwose ko sbo bari mumodoka babafasha, kdi babikoze nu mutima mwiza

  • hitimana Yanditse:

    Ntibisanzwe guhagarika i modoka baba babaye abaporisi bashinzwe umutekano wo mu muhabda?

  • NSABIMANA EMMANUEL Yanditse:

    BIRAJWIYE GUKORUMUGANDA

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza