Ngororero: Kujya mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe byaguraga ibihumbi bitanu

3

Meya w’akarere ka Ngororero avuga ko batazihanganira abica gahunda za Leta kubera ruswa

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero baravuaga ko abayobozi b’Imidugudu babakaga ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Frw) kugira ngo bashyire umuntu mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ibyiciro by’ubudehe nibyo kugeza ubu bishingirwaho muri gahunda zitandukanye zirimo kugena amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, gufasha abanyeshuri kubona inguzanyo yo kwiga muri kaminuza n’ibindi.

Ibi bituma benshi barwanira kujya mu cyiciro cya mbere kugira ngo bajye bafashwa muri izo gahunda.

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bagiye babaka amafaranga ya ruswa ngo bakunde babashyire mu cyiciro cya mbere bitaba ibyo bakabashyira mu cyiciro cya gatatu n’icya kane.

Umwe mu baturage twaganiriye wabyaye abana batatu b’impanga akaba atunzwe no guca incuro avuga ko umukuru w’umudugudu w’aho atuye yamwatse ruswa y’ibihumbi bitanu ngo amushyire mu cyiciro cya mbere ayabuze yisanga ari mu cyiciro cya gatatu.

Yagize ati : “Ikintu kishe ibi byiciro ni abakuru b’imidugudu, byapfiriye hano hasi. Umukuru w’umudugudu yakugeragaho akakubwira ngo kugira ngo agutere mu cya mbere ni uko ubanza ukamutera akantu amakuru utanze ntabe ari yo bafata. Ubu ndi konsa ziriya mpanga 3. Ubu se nzonsa impanga 3 njye no guca inshuro ntange na mituweli? Banyatse bitanu ndayabura nsohoka mu cyiciro cya gatatu.”

Uretse amafaranga kandi abaturage bavuga ko hari n’abaguraga inzoga bagasangira n’abakuru b’imidugudu barangiza bakabashyira mu cyiciro cya mbere abataguze inzoga bakabashyira mu cyiciro cya gatatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfroid avuga ko icyo kibazo cyigeze kubaho ariko nk’ubuyobozi bw’Akarere bwagihagurukiye ku buryo hari abayobozi b’imidugudu ndetse n’utugari birukanywe burundu mu bakozi ba Leta kandi ko ari gahunda bafite izakomeza kuko ngo batazihanganira uzashaka kunyunyuza imitsi y’abaturage.

Yagize ati: “icyo cyabayeho kandi ababigaragayeho twagiye dufata umwanzuro wo kubahagarika, usibye n’abayobozi b’imidugudu hari n’ab’utugari byagaragayeho turabahagarika ndetse dufata n’umwanzuro wo kubirukana burundu mu bakozi ba Leta tumaze kugisha inama inzego zibishinzwe, turakurikirana n’ibyo tuzakora igihe cyose ni gahunda izakomeza kugira ngo dukosore ayo makosa yakozwe.”

Meya w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfroid avuga ko birukanye abayobozi b’imidugudu babiri ndetse n’abayoboraga utugari tubiri bagaragayeho amakosa yo kwaka ruswa mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe nubwo ari bake cyane ugeranije n’ababikoze nk’uko byumvikanira mu majwi y’abaturage.

Aba baturage kandi ntibatinya kuvuga ko hari n’izindi gahunda bagenerwa na Leta ariko ntizibagereho ku buryo ngo iyo ziba zibageraho uko zakabaye baba bamerewe neza cyane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. muraho! hari icyo nibaza, ese abo baturage batanga ayomakuru ubu, bavuye Congo? igihe byakorwaga barihe? ESE uwayatanze nuwayakiriye, warenganya nde ukareka nde? rero abaturange nibakabure gukora inshingano zabo hakiri kare ngo batagire kuvuga ibitagifite igaruriro? ubwose bo bimariye iki nka banyarwanda? babaye barwogera amaganya nibicecekere. ubuse iyo ruswa batanze igaragazwa Niki?

  2. muraho! hari icyo nibaza, ese abo baturage batanga ayomakuru ubu, bavuye Congo? igihe byakorwaga barihe? ESE uwayatanze nuwayakiriye, warenganya nde ukareka nde? rero abaturange nibakabure gukora inshingano zabo hakiri kare ngo batagire kuvuga ibitagifite igaruriro? ubwose bo bimariye iki nka banyarwanda? babaye barwogera amaganya nibicecekere. ubuse iyo ruswa batanze igaragazwa Niki?

Tanga Igitekerezo