Ngoma: Meya Nambaje uvugwaho kwimana amakuru yamaganiye kure ibimuvugwaho

Meya Nambaje Aphrodis yavuguruje abamushinja kwimana amakuru

Mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’I Burasirazuba bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 07 Kamena 2016, abanyamakuru babajije Meya w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis impamvu we ubwe ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zo mu karere ayoboye zidatanga amakuru zidahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’inzego zo hejuru maze abihakana yivuye inyuma.

Iyi nama yahuje guverineri w’intara y’iburasirazuba Madame Odette Uwamariya, abameya b’uturere tugize iyi ntara ndetse n’abanyamakuru yari igamije kuganira ku bibazo byugarije abaturage batuye iyi ntara ndetse no kubishakira ibisubizo birambye.

Muri iyi nama bamwe mu banyamakuru babajije Meya w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis impamvu we ubwe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ngoma (imirenge n’utugali) batajya batanga amakuru bitwaje ko batahawe uburenganzira bwo kuyatanga maze Meya Nambaje abihakana yivuye inyuma.

Ibi Meya Nambaje yabihakanye agira ati:"Nta muyobozi wanga gutanga amakuru kuko barabizi ko ari itegeko gutanga amakuru ku byo bakorera abaturage."

Gusa abanyamakuru ntibanyuzwe n’iki gisubizo kuko bakomeje kumutunga agatoki bavuga ko na we ubwe adatanga amakuru nkuko bikwiye maze akomeza ashimangira ko atanga amakuru bitewe n’umunyamakuru uyamusabye.

Meya Nambaje yongeye gusubiza agira ati:"Biterwa n’umunyamakuru uyagusabye n’uburyo ayagusabyemo ariko nta bwo twanga gutanga amakuru kuko tugomba kuyatanga."

Mu minsi ishize inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru bitandukanye zinenga inzego z’ubuyobozi mu karere ka Ngoma aho byavugwaga ko muri aka karere abayobozi bo mu nzego z’ibanze (imirenge n’utugari) banga gutanga amakuru bitwaje ko ngo batemerewe gutanga amakuru igihe batahawe uburenganzira n’umuyobozi wo ku rwego rw’akarere.

Ibi ni byo byatumye abanyamakuru batinyuka kwibariza iki kibazo Meya mu ruhame dore ko na we ari muri bamwe bavugwa uyu muco wo kudatanga amakuru ku banyamakuru baba bayakeneye.

Guverineri w’intara y’ibirasirazuba Uwamariya Odette, yashimangiye uruhare rukomeye abanyamakuru bagira mu kuvugira abaturage no kugaragaza ibibazo bafite.

Guverineri Uwamariya yagize ati: "abanyamakuru tuba twabatumiye kuko mufite uruhare runini mu kuvugira abaturage mukadufasha kumenya ahari ibibazo kuko iyo bigaragaye turabikemura."

Itegeko ry’itangazamakuru ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 8, rishimangira ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo kumenya no gutangaza amakuru yose mu gihe bitabangamiye umutekano rusange w’igihugu.

Iyo ngingo igira iti: "Ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo kumenya
amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta. Ubwo bwisanzure bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Buri munyamakuru afite ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo; ubwo burenganzira bukubiyemo ubwisanzure bwo gutara, kwakira, gutanga no gutangaza amakuru n’ibitekerezo hakoreshejwe uburyo bunyuranye bw’itangazamakuru."

Meya Nambaje unengwa kudatanga amakuru, na we yabanje gukora umwuga w’itangazamakuru mbere yo kujya ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma.

Justin NGABONZIZA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo