Ngoma:Bahawe ifumbire ntibahabwa imbuto yo guhinga

Ngo bahawe ifumbire gusa

Abaturage batuye mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma baravuga ko bahawe ifumbire ariko ntibahabwe imbuto bakaba bafite ubwoba ko bazongera guhura n’inzara.

Abo baturage bavuga ko bafite impungenge z’uburyo bazabona imbuto yo guhinga mu gihe bahawe ifumbire yonyine kandi baragiriwe inama yo kutarenza tariki 15 Ukwakira bataratera imbuto.

Niyonsenga Claudine yabwiye Makuruki ko bashobora kutazabona umusaruro mu gihe bazaba batabonye imbuto.

Yagize ati “Twahawe ifumbire ntibaduha ibigori nyamara baradusabaga guhinga hakiri kare. Twibaza niba tuzahinga ifumbire itagira imbuto.Twishyuye amafaranga yacu ariko ntabwo baduha imbuto ku gihe none igihe k’ihinga kigiye kurangira tugitereje”.

Undi muturage nawe yabwiye Makuruki ko batunguwe no guhabwa ifumbire aho guhabwa imbuto yo guhinga.

Turikumana Juvenal yagize ati “Twe twarumiwe tukibaza icyo tuzamaza ifumbire baduhaye aho kuduha imbuto none ntitwizeye niba izanaboneka kandi baratubwiye ko iki gihe hazagwa imvura idahagije mu ntara yacu.”

Yakomeje agira ati “twishyuye amafaranga yacu ariko ntitwahabwa imbuto ndetse ntibayadusubiza ngo tujye kuyigura ahandi, nibadufashe tubone imbuto nibura icyumweru gitaha dutangire gutera ibigori kuko twaratinze cyane niba bidakozwe inzara ntituzayikira.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko icyo kibazo bakimenye kandi bizeye ko imbuto ishobora kuboneka vuba.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rwiririza Jean Marie Vianney yagize ati “Icyo kibazo turakizi kandi ntabwo ari mu Murenge Rurenge gusa habayeho ibura ry’imbuto bituruttse ku mbuto yabaye nkeya bituma abahinzi bamwe batayibona ;kandi twagerageje kuvugana na RAB kuburyo batwijeje ko imbuto izagera ku baturage vuba”.

Sendege Norbert ukuriye RAB mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Makuruki ko imbuto iri hafi kugera ku baturage.

Yagize ati “Imbuto yatinze kuboneka ariko turizeza abo baturage ko imbuto izaba yabonetse kuburyo mu mpera z’icyumweru abaturage ba Ngoma nabo izabageraho kuko nk’Akarere ka Rwamagana ejo imbuto yarahageze .”

Abaturage basabwe guhita batera imbuto nibamara kuyihabwa.

Sendege yagize ati “Abaturage bagomba kuzatera imbuto vuba kandi bagakoresha n’ifumbire kugirango bazabone umusaruro uhagije”.

Intara y’iburasirazuba mu gihembwe k’ihinga gishize uturere tumwe twahuye n’ibibazo by’amapfa kugeza ubwo Leta ifashe umwanzuro wo kugoboka abashonje kurusha abandi ibaha ibiribwa.

Ngabonziza Justin

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo