Ngoma: Abatuye Nyaruvumu barifuza kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

Abaturage bo mu mudugudu wa Gafunzo, Akagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi bagakabanyirizwa igiciro cy’amazi ku ijerekani, kikava ku mafaranga y’u Rwanda 25, kikagera nibura ku mafaranga 10.

Aba baturage bavuga ko amafaranga y’u Rwanda 25 batanga ku ijerekani y’amazi ari menshi bagasaba ko yagabanywa kugirango n’abafite ubushobozi buke boroherwe no kuyagura.

Abatuye mu mu Kagari ka Nyaruvumu bavuga ko bashimira Leta kuba yarabegereje amazi meza hafi yabo, kugira ngo baruhuke kuvoma kure ndetse bakaba baranasezereye kuvoma amazi mabi yo mu gishanga gihingwamo umuceri kiri muri aka kagari.

Gusa aba baturage barahuriza ku kuba amazi bahawe mu mudugudu wa Gafunzo ahenze, nubwo nta kwezi kurashira batangiye kuyavoma, ubu hari abatangiye gusubira kuvoma amazi mabi yo mu gishanga bitewe n’igiciro cy’amafaranga y’u Rwanda 25 basabwa ku ijerekani imwe ya litiro 20, bo bavuga ko ari menshi.

Bamwe mubaganiriye na Makuruki.rw barimo Karambizi Theodore yagize ati: “Twe twabonye amazi meza nibyo cyari igisubizo ,gusa ijerekani irahenda kuko ahandi ni amafaranga 20 y’u Rwanda, urumva ko duhendwa kandi amafaranga yarabuze.”

Ibi kandi byanagarutsweho na Marianne Nyiramwiza na we atuye Nyaruvumu we yagize ati: “none se nawe urabona dutunzwe n’ubuhinzi, ntahandi dukura, twari twiboneye amazi ariko igiciro cy’Ijerekani y’amazi kiri hejuru ugereranyije n’ahandi mu gihuguIcyo dusaba nuko ubuyobozi bwabakorera ubuvugizi, iki giciro kikagabanwa, ku buryo buri wese yibonamo.”

Nambaje Aphrodise Umuyobozi w’akarere ka Ngoma avuga ko ubusanzwe ibiciro by’amazi bigenwa hakurikijwe amabwiriza ateganywa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), akaba yanasobanuye ko imwe mu mpamvu yatumye abatuye i Nyaruvumu bagura ijerekani y’amazi ku mafaranga bavuga ko ari menshi, ari uko mu kuyazamura ava mu isooko ya Gatonde, hakoresheshwa imashini zikoreshwa na Mazutu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyifuzo cy’aba baturage kizabonerwa igisubizo ari uko amashanyarazi azaba yamaze kugezwa ku isooko ayo mazi bavoma akurwaho.

Aya mazi mezi yagejejwe i Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ava mu isooko yo mugishanga cya Gatonde abaturage bakaba barayahawe na Leta y’u Rwanda kubufatanye n’Umushinga w’abanyapani Jica.

Icyakora Abaturage ntibarayamurikirwa kuburyo bwa burundu mugihe banavuga ko ahenze ugereranyije n’ahandi mu Gihugu.

Ibiciro byashyizweho na RURA guhera ku itariki ya Mbere Nzeli 2015 biteganya ko ijerekani y’amazi igura amafaranga y’u Rwanda 20.

Lucien KAMANZI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo