Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ngoma:Abaturiye Ikiyaga cya Mugesera ngo inzara yabaye amateka

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
 Ngoma:Abaturiye Ikiyaga cya Mugesera ngo inzara yabaye amateka

Abatuye mu murenge wa Mugesera Akarere ka Ngoma bavuga ko guturana n’ikiyaga cya Mugesera byabafashishe kurwanya inzara yibasiraga uyu Murenge ngo dore ko imirimo yaburaga kubera izuba ryinshi rihibasira

Gusa abaturiye iki cyiyaga bavugako ntanzara ishobora kongera kuhagaruka kuko bamenye akamarao k’icyiyaga .

Iyo ugeze ku nkegero zikikije ikiyaga cya Mugesera uhasanga ibihingwa bitandukanye birimo imboga z’ubwoko bwose ndetse n’imbuto cyane cyane abahinga Intoryi banashima ko igiciro kiri hejuru cyibaha amafaranga menshi .

Makuruki iganira n’abaturage bo mu Murenge wa Mugesera mu Kagari ka Nyange, Umudugudu wa Rwanyamibabi batubwiye ko guhinga imboga ndetse n’imbuto byabafashije kwivana mubucyene ndetse no guhora bicaye mubusanteri bw’uyu Murenge.

Mukasine Anne Marie ahinga intoryi ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Akarere ka Ngoma , tuganira yagize ati:’’ubu twubatse amazu meza,dukurura umuriro w’amashanyarazi tubikesha ubuhinzi bw’intoryi,mbere ntitwabyiyumvishaga ariko ubu turanezerewe kuko twiteje imbere kubera gutinyuka ubu buhinzi bw’izi mboga’’.

Naho Karimunda Elie we ati:Ubu nta muntu wabona ukizinduka yicaye ku gasantere ka Mugesera kubera akazi karabonetse,no mugihe cy’impeshyi usanga urubyiruko ruhugiye muri iyi mirimo aho kwicara ntacyo bakora’’.

Ngirumuhire jean Batiste ashinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mugesera tuganira nawe yavuze ko baba hafi abaturage babo ati:’’abaturage tuyobota tu baba hafi mukubafasha muri ubu buhinzi bw’imboga ku nkengero z’ikiyaga bityo tubafasha no kubona uko buhirira imboga dore ko bafite imashini zibafasha kuhiririra,mbere byarabagoraga no kubona ifumbire ariko ubu tubafasha kubunganira”.

Hari umuturage witwa Semana Paul we tuganira yavuze ko mbere no kuna mitiweli byamugoraga ariko ubu ngo byarakemutse kubera ikiyaga ati:mbere sinashoboraga kubona mitiweli z’umuryango wanjye ugasanga ndiruka k’ubuyobozi nsaba ubufasha,ariko ubu nta kibazo nishyura Mutuel z’abantu barindwi nta kibazo”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko guhinga intoryi ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera hari aho byabagejeje ngo ntizinasaba igishoro gihambaye ,nkicyinyanya ngo kuzihinga ntibinatwara ifumbire nyinshi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu umurenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma Ngirumuhire Jean Baptiste tuganira yatubwiye ko aba bahinzi baba hafi muri ubu buhinzi cyane cyane nko muri gahunda yo kuhira aho banabunganira nk’uko babikora kugihingwa cy’ibigoli mu kubona ifumbire no muburyo bwo kuhira bitabavunnye byatumye imibereho yabo ihinduka.

Kuba aba baturage baturiye ikiyaga cya Mugesera bicinya icyara ku kuba bariteje imbere bavuga ko biva kumyumvire yahindutse aho kuri ubu indwara zituruka ku mirire mibi nka bwaki baziteye umugongo bakaba bakataje mu iterambere iwabo.

Lucien KAMANZI
Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza