Bugesera: Abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita batangiye kwifuza gusubira aho bavuye

1

Bamwe mu baturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita mu karere ka Bugesera batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu kagari ka Batima, mu murenge wa Rweru, mu karere ka Bugesera kubera impamvu Leta yita ko ari ukubakura mu manegeka kugira ngo begerezwe ibikorwa remezo, baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira aho guhinga nyamara ngo barasize amasambu yabo bakaza gutuzwa muri uwo mudugudu none ngo inzara ikaba igiye kubamara.

Aba baturage bose bahuriza ku kibazo cy’inzara, aho bavuga ko kwimurwa aho bari batuye ngo byatumye basiga imirima yabo none kuri ubu ngo bakaba bagorwa no kubona aho bahinga kuko bubakiwe inzu zonyine ariko ntibahabwe aho guhinga.

Aba batujwe mu murenge wa Rweru bavuga ko mbere y’uko Perezida Kagame abasura ku wa 4 Nyakanga 2016, ngo buri muryango bari bawuhaye ibiro 25 by’akawunga, n’umuceli, ibiro 10 by’ibishyimbo hamwe n’amavuta yo guteka. Gusa ngo nyuma y’igihe kitagera no ku kwezi bahawe ayo mafunguro kuri ubu ngo yose yarashize.

Aba baturage bavuga ko bajya kwimurwa ubuyobozi bwari bwabijeje ubufasha bwose bushoboka harimo no kubaha amasambu, ariko na nubu ngo ntacyo barababwira.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru yagize ati : « Ibi bintu narabikubwiye urabizi cya gihe udusanga I Sharita. Twari twimereye neza duhinga amasambu yacu nta kibazo twifitiye, ubu se ko nshimye ko baduhaye amazu meza ubu iyo tuburaye aya mazu arabimenya? Njye nibikomeza gutya ndasubira iwanjye nibashaka bazahantsinde.»

Uku kutagira icyo bakora ngo bituma birirwa baryamye, ibyo bavuga ko byatije umurindi ubunebwe kuri bamwe mu gihe abandi bo bababajwe no kuba bari baramenyereye gukora none ngo ubu buzima Leta yabahitiyemo bakabona atari ubwabo.

Umwe muri bo agira ati : « Ibi rwose ntabwo ari ibintu by’i Rwanda. Ubu se ni gute wansobanurira ko akazi kacu gasigaye ari kurya no kuryama n’ubwo ibyo baduhaye nabyo byashize? Ubu se bazadutunga kugeza ryari ? Ubu si ugushaka ko duhitanwa n’inzara? Nibaduhe ibyo batwemereye nibyanga batureke dusubire aho twavuye. »

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yabwiye Makuruki.rw ko yatangiye kuganira n’aba baturage kandi ko yabamaze impungenge ko amasambu bemerewe bagiye kuyabona vuba bagatangira guhinga.

Yagize ati : « Bitarenze iki cyumweru turatangira kubakatira amasambu kuburyo rwose izo mpungenge bafite zizavaho nibamara kwerekwa aho bazahinga kuko harahari nibahumure. »

Ku bigendanye no kuba basubira aho bavuye, uyu muyobozi yavuze ko bidashoboka, ndetse ko n’ibiryo babahaye ubu bitarashira kandi ko nibinashira bazabaha ibindi.

Aba bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita mu karere ka Bugesera batujwe muri uyu mudugudu bagera ku miryango 104, bose uko batujwe mu murenge wa Rweru nta kandi kazi bafite kabinjiriza ndetse ntibanemerewe gusubira aho baje baturuka basize imitungo ikibazo kugeza ubu kikaba gitangiye gukara, bisobanuye ko hakenewe izindi mbaraga kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo.


Aba baturage bavuga ko kuba mu mazu meza ntaho guhinga bafite ngo ntacyo bibamariye/ Photo: JL Uwishyaka

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Akaryoha nakari munda ntagoarakari munzu ,Arikose ? Kuki batabakatiye amasambu mbere yo kubazana ? Aho batuye niba haramasambu babareke bihingire babone ikibatunga mugihe batarakatirwa. Ayo masambu. MAZANE ninde wabakatiye amasambu ? sinabonye bavuga yuko bari bifitiye yo amasambu ? baturage murambabaza pe !!!

Tanga Igitekerezo