NGOMA: Abantu 85 barembejwe n’uburwayi nyuma y’ibinyobwa bafashe mu munsi mukuru

Abaturage babarirwa mu 85 bo mu Kagari ka Karwema Umurenge wa Mutenderi ho mu Karere ka Ngoma ni bamaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Mutendeli ari indembe, nyuma yahoo y’ibinyobwa banyoye ubwo bari mu rugo rw’uwitwa Habineza, bizihiza ibirori by’umwana we wari wakomejwe. Magingo aya nabo uyu Habineza n’umuryango we bakaba nabo bari kuvurirwa hamwe n’abandi kuri iki kigo nderabuzima.

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri ahagana saa mbiri za mu gitondo, ni bwo Umunyamakuru wacy yageze ku kigo nderabuzima cya Mutenderi, aho yasanze imodoka ebyiri z’Imbangukiragutabara zirizwamo indembe zijyanwa ku bitaro bikuru bya Kibungo.

Yaba imbere mu byumba, mu busitani wahasangaga abarwayi batari bake bigaragara ko nabo barembye bigaragara ko banegekaye, mu gihe abandi bari baryamye ku mbaraza. Ubwo twandikaga iyi nkuru 35 ni bo barimo bakurikiranwa mu bitaro bya Kibungo mu gihe abandi bagera kuri mirongo itanu bari bakiri ku kigo nderabuzima.

Abarwayi n’abarwaza twaganiriye baravuga ko badashira amakenga ibinyobwa banyoye ubwo bari mu birori by’umwana wari wakomejwe. Gusa nubwo aba baturage bavuga ko barozwe , Ibitaro bikuru bya Kibungo byo bihakana aya makuru, ahubwo bigakekwa ko icyaba cyabiteye ari ibyo binyobwa banyoye bishobora kuba bifite ikibazo, twabitangarijwe na Docteur Namanya William, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, ko ari cyo bakeka, ari nabyo bihurizwaho n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mutenderi.

Cyakora ububozi bw’ibitaro bwa Kibungo buvuga ko bwafashe ibizamini ngo bikorerwa isuzuma ryimbitse, hakamenyekana bidatinze ikihishe inyuma y’ubu burwayi.
Isuku idahagije iteguranwa ibiribwa cyane cyane bizimanirwa abari mu birori cyangwa se abagana amarestora, yakunze gutungwa agatoki mu kuba nyirabayazana w’indwara ziterwa n’umwanda.

Lucien KAMANZI
Makuruki.rw/ Eastern Province

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo