Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Musanze: Akarere n’abaturage ntibavuga rumwe ku mitungo yangijwe n’ibimashini by’akarere

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Musanze: Akarere n’abaturage ntibavuga rumwe ku mitungo yangijwe n’ibimashini by’akarere

Imashinzi zirimo gutunganya imihanda/ Photo: Internet

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Rwebeya, mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, barashinja ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kuba buri gucisha imihanda mu bikorwa byabo butarabamenyesheje, nyamara akarere ko kakavuga ko kabanje kubyumvikana nabo mbere yo gutangira imirimo yo gukora imihanda.

Aba baturage bavuga ko batunguwe no kubona imashini zihinga ngo zibagereye mu myaka batabizi zitangira kubarandurira ibikorwa bari bafitemo, ndetse na nyuma ngo ubuyobozi ntibunabahe ingurane ku byabo byangijwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Twebwe twabonye imodoka ije ihingagura ibirayi kandi noneho nta kintu bari baratumenyesheje, ibirayi byari iby’ishyirahamwe twari twarabikuye mu rugaga, none urabona ibi birayi twari twarakuye mu rugaga tuzishyura umutungo wa Leta tuwukuye he?”

Undi nawe yagize ati: “Nari ndyamye hariya mbona ikintu kiraje kinyuriye mu masaka kirayarimbagura, ubuse ko baturimbaguye nari kuzanywamo agakoma n’izi mpfubyi zanjye tuzarya iki?”

Aba baturage bavuga ko ibi byose byakozwe batabisobanuriwe, ahubwo ngo nyuma y’uko izi mashini zibangiririza imitungo yabo ngo ni bwo akarere kaje kugena agaciro k’ibyangiritse byatumye ngo hari ibyangiritse ubuyobozi bw’akarere butabashije kubona bitewe n’uko ngo butabikoze mbere y’uko izi mashini zitangira kwirara mu mitungo yabo.

Aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kubaha ingurane z’ibyabo byangijwe n’uyu muhanda kugira ngo nabo babashe kubona ibibatunga kimwe n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buhakana ibivugwa n’aba baturage babushinja kwirara mu mitungo yabo batabizi, bukemeza ko mbere yo guca umuhanda muri aka kagali ngo bwabanje kumvikana n’abaturage ku ngurane buzabaha ndetse ngo igisigaye kikaba ari ukuzibashyikiriza.

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati: “Uriya mudugudu turi kuwucamo imihanda mu rwego rwo kwegereza abaturage ibikorwa remezo, mbere y’uko icibwa twabanje kubonana n’abaturage b’aho iyo mihanda izanyura tuganira na bo ndetse uburyo bashobora guhabwa ingurane, twohereje rwiyemeza mirimo ngo ajye gukora inyigo y’ibyo bagomba kuguranirwa ndumva nta kibazo kirimo.”

Aba baturage basaba ubuyobozi kujya bubanza kubabarira ndetse bukanabaha ingurane mbere y’uko butangira gukora ibikorwa remezo kugira ngo nabo bibafashe kwirinda guhura n’igihombo.

Imitungo y’aba baturage bavuga ko yangijwe n’izi mashini zikora umuhanda, irimo imyaka bari barahinze mu mirima, amashyamba ndetse n’amazu.

IBITEKEREZO

  • kadir mutlu 05379206226 Yanditse:

    Silindir operötü kamp amiri

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza