“Mumenye ko ntawe uteganya igihe azarwarira ahubwo biratungurana” Hon. GAKUBA

Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016 yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Musambira mu muganda rusange, bubakira inzu umuturage utishoboye, Visi Presidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Hon. Jeanne d’Arc GAKUBA yibukije aba baturage ko guteganyiriza ubuzima bwabo batanga ubwisungane mu kwivuza ari ingenzi.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyarusange, mu murenge wa Muambira, nabo bemeza ko bamaze kumenya agaciro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante), bityo ko nabo bagomba kubutanga hakiri kare mu rwego rwo kwiteganyiriza.

SHYAKA Hassani umwe muri aba baturage yavuze ko ari umutangabuhamya ukomeye ku kamaro ka Mutuweli kuko yamugobotse mu mwaka w’2008 ubwo umugore we yabyaraga maze akamara igihe kinini mu bitaro.

SHYAKA Hassani yagize ati” Iyo ntaza kugira Mutuweli ntabwo amafaranga bari kunca nari kuyabona, ariko nishyuye make cyane kugeza uyu munsi nkaba nshima byimazeyo Leta y’u Rwanda yatuzaniye gahunda nziza ya mutuweli.”

Ubwo yatangaga ikiganiro, Hon. Jeanne d’Arc GAKUBA yabwiye abari bitabiriye umuganda ko bagomba kwishyura imisanzu yabo y’ ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé” hakiri kare, kugira ngo birinde ko hagira urwara akarembera mu rugo kubera kubura amikoro yo kujya kwa muganga.

Iyi ntumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagize iti” Mumenye ko ntawe uteganya igihe azarwarira ni yo mpamvu mugomba kuzirikana ko indwara uwo ari we wese imutungura akagana iyo kwa muganga."

Kuri ibi Visi Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko yasabye abaturage ko bakwishyura hakiri kare imisanzu yabo ku buryo mu kwezi kwa Nyakanga 2016 ubwo undi mwaka w’ingengo y’imari uzaba utangiye, bakazivuza nta nkomyi.

Uretse ibyo kuba buri muturage ashobora kwiyishyurira mu bushobozi bwe, Hon. Jeanne d’Arc GAKUBA yavuze ko kwibumbira mu bimina ari bwo buryo bunoze bworohereza umuturage kwishyura ubwisungane bwe kuko haba habayeho gutizanya imbaraga.

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko bakangukira kwisunga bagenzi babo muri ayo matsinda mato mato bakajya bizigama uko bishoboye ya mafaranga akazabagoboka igihe cyo kwishyura Mutuweli.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable UDAHEMUKA yashimiye Hon. Senateri Jeanne d’Arc Gakuba n’abandi basenateri bari kumwe, kuba barahisemo gukorera umuganda mu Karere abereye umuyobozi, by’umwihariko amushimira ku mpanuro nziza bahaye abaturage ayoboye.

Yavuze kandi ko bazakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, babakangurira kwishyura umusanzu wabo hakiri kare.

Muri ibi biganiro, Visi Perezidante w’Inteko Umutwe wa Sena hon. Jeanne d’Arc GAKUBA yashimiye Umurenge wa Musambira kuba ari wo uza ku isonga mu bwisungane mu kwivuza muri aka Karere, na ho Akarere ka Kamonyi gashimirwa umwanya mwiza wa kabiri ku rwego rw’igihugu muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2015/2016.


Hon. Gakuba Jeanne d’Arc yifatanyije n’abaturage ba Musambira mu kubakira umuturage utishoboye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo