Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Muhanga: Ntibumva impamvu y’imishinga minini irimo n’uruganda rw’ikigage

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Muhanga: Ntibumva impamvu y’imishinga minini irimo n’uruganda rw’ikigage

Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko batumva impamvu ya bimwe mu bikorwa remezo binini bigiye kuhubakwa kuko ngo batabanje kugishwa inama, ndetse bakaba basanga ibigiye kuhubakwa ataribyo byihutirwa kurusha ibindi.

Ibi aba baturage babitangarije Makuruki.rw, nyuma yaho Umuyobozi w’igenamigambi muri aka Karere, Bizimana Eric, atangaje imishinga itandatu minini iteganywa kuhubakwa.

Imwe muri iyo imishinga yatoranyijwe izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ni nko kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu , kubaka ibikorwa by’ubukerarugendo ku rugomero rwa Kinamba i Kabgayi, kubaka uruganda rw’ikigage kigezweho mu kagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye,no kubaka ikigo cy’imikino itandukanye.

Hari kandi gutunganya urukerarugendo mu ishyamba kimeza rya Busaga no kuzahazana utunyamaswa duto, no gutunganya umusozi w’ubukeratugendo bushingiye ku iyobokamana ku musozi wa Bihongore.

Mu kiganiro na Makuruki.rw, Bizimana Claudien, utuye mu Murenge wa Shyogwe, yavuze ko atishimiye iyo imishinga kuko ngo abona abayiteguye barirengagije ibikenewe kurusha ibindi.

Ari "Nta muntu wategura kubaka amahoteri n’ ahakinirwa, wirengagije kubaka imihanda. Nk’ubu hano mu mujyi imihanda imeze neza ni mbarwa, sinumva icyo bashingiyeho bategura iyo imishinga".

Mukansanga Donatille na we avuga ko mbere yo kubaka ibyo bikorwa remezo hari kubanza kubakwa ubwiherero rusange cyane ko ngo usanga muri uyu mujyi nta buhari.

Ati " ni gute watekereza kubaka ibikorwa by’ ubukerarugendo mu gihe utabanje kwita ku isuku y’abahagenda".

Aha kandi aba baturage bavuze ko byaba byiza kujya hatekerezwa ku nyungu rusange mbere yo kugena imishinga runaka , ndetse hakabanza no kurebwa niba koko iyo mishinga izunguka.

Karangwa Celestin utuye Nyamabuye yavuze ko atibaza ukuntu hatekerejwe kubaka uruganda rutunganya ikigage mu gihe nta masaka yera muri aka Karere.

Ati "njye mbona bari kuhashyira ahubwo uruganda rutunganya inzoga zikorwa mu bitoki kuko bihera ndetse n’abaguzi bakaba bahari".

Kayiranga Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu, ntiyemeranya n’aba baturage. Avuga ko imishinga igiye kuhubakwa yatekerejwe mu rwego two kuzamura ubukungu bw’abatuye Akarere.

Yabwiye Makuruki.rw ko iyo imishinga izaha abaturage akazi, kandi ko izagira uruhare mu kuzamura iterambere rusange binyuze muri serivisi izatanga ndetse no mu misoro.

Hagati aho ariko aba baturage basabye ko ubuyobozi bwajya
bumanuka bukegera abagenerwabikorwa mbere yo kwemeza imishinga runaka,ibi ngo bikaba byatuma urwikekwe rugabanuka hagati y’abo n’abayobozi.

GASARASI Gaspard, Muhanga

IBITEKEREZO

  1. byaba ari nyiza ikibazo nuko mubivuga tugategereza tugahebaaaaa; mubikoze byaduteza imbere;;;;;ark se ibyo byose muzabyubaka he ntamihanda ihagera? mubanze mukore imihanda mumujyi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza