Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Mufuti w’u Rwanda yatangaje icyo ateganyiriza abasilamu bakifitemo amakimbirane

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mufuti w’u Rwanda yatangaje icyo ateganyiriza abasilamu bakifitemo amakimbirane

Mufuti w’aba Islam mu Rwanda Sheikh Hitima Salim ntiyifuza amakimbirane muba Islam

Umuyobozi mushya w’idini ya Isilamu mu Rwanda Sheikh Hitima Salim atangaza ko bateganya inyigisho zigarura ubumwe n’ubwiyunge mu bayisilamu biberaga mu buzima bwo gukimbirana kuko batifuza ko umuryango w’aba Islam urangwa n’amakimbirane.

Mu myaka 2 ishize mu idini ya isilamu mu Rwanda humvikanye kenshi ubwumvikane buke cyane cyane muri bamwe mu bamenyi bakuru b’idini ndetse bikarenga bikagera no hanze bikamenyekana ko hari ibice birenze kimwe bitumvikana.

Ibi kandi byaje kugaragara cyane umwaka ushize wa 2015 ubwo biteguraga kujya mu mutambagiro mutagatifu i Maka aho bamwe bavuze ko bahejwe kugenda kandi bagahezwa n’ubuyobozi bukuru bw’idini.

Ibi byarakomeje bigera n’aho no mu matora yo gutora mufuti (mufti) mushya yabaye tariki ya 28 Gicurasi 2016 nabwo habaye kutumvikana n’impaka ndende.

Umuyobozi mushya watowe ngo ayobore idina ya Isilamu avuga ko n’ubwo harimo abantu bahitamo kwibera mu buzima bwo gukimbirana ariko bazagerageza kwigisha ubwiyunge muri iri dini bakabereka ikiza kuruta ikindi.

Aganira na Makuruki.rw Sheik Hitimana Salim yagize ati:”Niba umuntu aba yibereye mu buzima bwo gukimbirana biriya nabyo ni igice cy’ubuzima, tugomba kumwereke icyiza tuti ariko n’ubwo wahisemo iki gice ariko dore ikindi cyakugirira akamaro, ibi ngibi ubimazemo igihe dore ntacyo byakumariye ariko ukoze gutya byagufasha.”


Sheik Hitimana Salim umuyobozi mushya w’idini ya Isilamu mu Rwanda

Uyu muyobozi kandi avuga ko abantu bigira ingunge bagahora mu makimbirane baba bidindiza cyane ati:”Ushobora kuba waragiye hariya ukigira ingunge ugasanga waradindiye ariko uyu nguyu w’ibereye mu bumwe n’ubwiyunge ugasanga yateye imbere. Buriya rero ikintu kizadufasha ni inyigisho z’idini yacu tuzazifashisha wenda Imana nidufasha ibyagaragaye mu myaka yashize ntibizongera kubaho.”

Ibibazo byo kutumvikana mu idini ya isilamu byatangiye kugaragara ubwo bamwe muba Sheikh bavugaga ko bahezwa kubera kutumvikana kwari hagati mu bayobozi n’abamenyi b’idini ibi kandi byakurikiwe n’ihomba rya banki yabo Al Halal bituma umwuka mubi urushaho gututumba ndetse bigera n’aho umukuru w’igihu abatumiza mu biro bye ngo baganire ku iterambere ry’idini yabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza