Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye Akarere ka Gisagara kuvugurura imikorere

1

Anastase Murekezi yifatanya n’abaturage mu gutera imyumbati

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye Akarere ka Gisagara kuvugurura imikorere gateza imbere abaturage, ku buryo mu mihigo y’umwaka utaha kazaza mu myanya mbere.

Akarere ka Gisagara gakunze kuza mu myanya yo hagati mu kwesa imihigo mu myaka ishize.Uyu mwaka kaje ku mwanya wa 15 , mu gihe umwaka wabanje kari kaje ku mwanya wa 12.

Kuri uyu wa Gatandatu mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeli, ubwo Minisitiri w’Intebe Murekezi yifatanyaga n’abatuye umurenge wa Mbazi mu Karere ka Gisagara mu muganda, yasabye ko ubutaha Gisagara yagaragara mu myanya y’imbere.

Murekezi yavuze ko kugira ngo babigereho icya mbere ari ugufatanya n’inzego zose. Ati “Tugomba gufatanya kugira ngo Imihigo y’uyu mwaka tuzayese neza,Akarere ka Gisagara kagomba kuvugurura imikorere kakaza imbere.”

Ubufatanye ni kimwe kandi mu byagarutsweho ubwo hamurikwaga imihigo y’umwaka wa 2015/2016, kuko nabwo Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko uturere twaje inyuma twaranzwe n’imikorere mibi, cyane cyane ubufatanye buke hagati y’ubuyobozi bw’Uturere n’izindi nzego.

Murekezi kandi yasabye abatuye Gisagara guhinga kare, banatunganya imirima yabo barwanya isuri.

Yabijeje ko guverinoma izakomeza kubafasha iborohereza kubona ifumbire ndetse n’imiti yica udukoko twangiza imyaka.

Umuganda ni imwe muri gahunda ya Leta yo kwishakira ibisubizo by’ibibazo biba bihari.Kuva mu mwaka wa 2007 umuganda rusange umaze kwinjiza mu amafaranga y’u Rwanda 106.439.703 nkuko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iherutse kubitangaza.

Minisitiri w’Intebe Murekezi ubwo yageraga mu Murenge wa Mbazi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo