Minisitiri w’Intebe Murekezi yanenze abayobozi badakora ibyo bashinzwe bakarwanira ruswa

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Ruswa yasabitse bamwe mu bayobozi kugeza aho bamwe babaye nk’abarushanwa mu kuyaka aho gukora ibyo bashinzwe.

Murekezi avuga ko ibyo ahanini ari nabyo bigira ingaruka kuri ba rwiyemezamirimo baba batsindiye gukora ibikorwa runaka by’iterambere, ntibishyurwe cyangwa ibyo bakoraga bakabita bitarangiye.

Ibi Minisitiri w’Intebe Murekezi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kugaragaza uko minisiteri n’uturere bashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2015- 2016 no gusinya imihigo mishya ya 2016-2017.

Mu ijwi rifite ubukana, yagarutse ku mpamvu enye zituma Uturere tumwe na tumwe tugira amanota make mu Mihigo harimo, imikoranire itanoze hagati ya Nyobozi, Njyanama n’Abakozi, no hagati y’Uturere n’Abafatanyabikorwa, ubushobozi buke mu gutegura neza no gushyira mu bikorwa Imihigo, gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, no guhiga Imihigo myinshi yoroshye itagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Aha yagarutse ku turere dutandukanye twitwaye nabi harimo Nyabihu, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Gakenke, Karongi na Ruhango twakomeje kugaragara mu myanya 10 ya nyuma ndetse agenda atunga urutoki akarere ku kandi harimo n’utwitwaye.

Yanavuze ku bijyanye no gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, aho yavuze ko akenshi biba biherekejwe na ruswa.

Ati“Gutinda kwishyura ba Rwiyemezamirimo kugirango yibwirize,agire icyo akubwira kugirango Dosiye ye, Fagitire ye, Invoice, ikore progress( igire aho igera), ukabireba ugasanga hari ikibazo”.

Aha yatanze urugero nko mu karere ka Rutsiro, aho avuga ko kugirango inzu yuzure byabaye ikibazo gikomeye maze aho gukora ahubwo abayobozi bagahatanira kwaka ruswa.

Yagize ati “Ninde watse menshi, ninde umurusha kwaka menshi? Ntabwo bishoboka, rwiyemezamirimo arahomba, arabanza agahanyanyaza agatanga ruswa wajya kubona ukabona inzu yarahagaze. Akenshi haba harimo ruswa, abayobozi baratse ruswa rwiyemezamirimo akayitanga yagera aho akananirwa”.

Minisitiri w’Intebe kandi yagarutse ku bijyanye no guhiga imihigo idafatika, ndetse idatuma iterambere rigaragara, aho yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kwanga imihigo mitoya nubwo iyo yemewe no kuba itagira amanota.

Bamwe mu bayobozi bari bitavbiriye ihigura n’isinywa ry’imihigo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo