Minisitiri w’Intebe Murekezi yahaye abahinzi iminsi 15 yo kugeza imyaka mu butaka

Minisitiri w’Intebe Murekezi afatanya n’abaturage gutera ibishyimbo.Aha ari kumwe na Fidele Ndayisaba uyobora Komisyo y’Ubumwe n’ubwiyunge

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abahinzi kwihutira gutera imyaka mu mirima, ku buryo itariki ya 15 Ukwakira izasanga imyaka yose yageze mu butaka.

Yabisabye nyuma y’ Umuganda udasanzwe utangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, wakorewe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya haterwa ibishyimbo.

Muri uyu mwaka mu duce dutandukanye tw’igihugu humvikanye ibibazo by’amapfa, byatumye mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba Leta ihagoboka n’ibiribwa.

Mu guhashya ko ibyo byakongera kubaho, Leta yashyizeho hagunda zirimo kugeza ku bahinzi imbuto n’ifumbire ku gihe ndetse no gushishikariza abaturage uburyo bwo kuhirira imyaka mu mirima.

Minisitiri w’Intebe Murekezi aganira n’abaturage ba Kabaya

Murekezi yavuze ko basabye Minisiteri y’Ubuhinzi kugeza ku baturage ifumbire n’imbuto, bityo ko ntawe ukwiye kurenza iminsi 15 ataratera.

Yagize ati "Ndashimira abaturage bamaze gutera muri aka Karere ndetse n’ahandi, abatarabikora bagire vuba ntibazarenze tariki 15 Ukwakira.Twasabye MINAGRI na RAB kugeza byihuse imbuto n’inyongeramusaruro ku bahinzi."

Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yasabye abaturage kwitabira ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati "Ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, amavuriro, amashuri, imihanda myiza byose twagezeho tubikesha ubumwe n’ubwiyunge.Ndasaba Abanyarwanda bose kuzitabira ibikorwa byateguwe muri iki cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.


Abaturage nyuma y’umuganda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo