Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi kuvugisha ukuri niba bagamije impinduka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, yasabye abayobozi bitabiriye Umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze kubwizanya ukuri niba bashaka impinduka, bagasuzuma igituma hari ibyo badakora kandi babishinzwe.

Uyu mwiherero watangijwe kuri uyu wa Gatanu, uzamara iminsi itatu ukaba uri kubera mu Karere ka Bugesera.

Kaboneka yavuze ko ari umwanya mwiza ku bayobozi, wo kwisuzuma bakareba ibitagenda, kandi bigakorwa nta kubeshya kujemo.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter ya Minaloc, yagize ati "uyu munsi twirebe, twisuzume, twisesengure, tubwizanye ukuri. Tugomba kuba abayobozi bagamije impinduka."

Uwo mwiherero ugamije gusubiza amaso inyuma hagasuzumwa ibyakozwe mu mwaka ushize, ingorane zabayeho n’ahagaragaye intege nkeya.Harimo kandi kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu Mwiherero w’abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro.

Witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo za Komite Nyobozi, Abanyamabanga nshingwabikorwa, abashinzwe imirimo rusange, biro za njyanama, ba Perezida ba Komisiyo, , ba Guverineri b’Intara n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri MINALOC.


Bamwe mu bayobozi bitabiriye Umwiherero bakurikiranye ibiganiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo