Min Munyeshyaka asanga kwita ikibazo ‘inzara’ cyangwa ‘amapfa’ atari byo bigikemura

Umwaka wa 2016 ntiwaguye neza bamwe mu baturage bo mu ntara y’uburasirazuba aho bazahajwe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bigatera bamwe mu baturage gusuhukira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Iki kibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyakunze guteza impaka ndende aho bamwe bavugaga ko gikwiye guhabwa inyito y’inzara ndetse igashakirwa izina nk’izindi zabayeho mu bihe bitandukanye zirimo Ruyaga, Ruzagayura, Rumanurimbaba n’izindi zazahaje abanyarwanda.

Nubwo abaturage ndetse na bamwe mu banyamakuru bakunze kubwira ubuyobozi bw’u Rwanda ko mu gihugu hari inzara, abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine bagiye babitera utwatsi bavuga ko abavuga ko mu Rwanda hari inzara bakabya kuko nta yihari, nubwo hari imirenge yo mu Ntara y’i Burasirazuba yahuye n’ikibazo cy’amapfa.

Gusa Leta yagiye ikora ibishoboka byose ngo igoboke abo baturage kuko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24 Kamena 2016 ko imiryango yo mu Turere twibasiwe n’amapfa, yahawe ibiribwa byiganjemo ibinyampeke nk’ibishyimbo n’ibigori.

Mu Kiganiro MAKURUKI yagiranye n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite inshingano ku mibereho myiza y’Abaturage muri iki cyumweru, Vincent Munyeshyaka, yadutangarije ko habayeho koko ikibazo ariko icy’ingenzi kitari ukugishakira inyito.

Munyeshyaka yagize ati “Ngirango ikibazo ntabwo ari Definition (Ubusobanuro) icyo tuzi nuko mu ntara y’uburasirazuba cyane cyane mu turere twa Nyagatare na Kayonza hari ikibazo cyabaye abaturage babura ibiribwa, biba ngombwa ko Leta dushaka ubufasha bwo kubaha ibiribwa”.

Muri Gahunda z’Igihe kirekire, twabajije kandi Minisitiri Munyeshyaka ikiri gukorwa maze adutangariza ko batanze ibiribwa gusa bakaba barabashije gukora “ Amadame’ yatuma abantu babona amazi yo gukoresha no kuhira inka muri ibi bice bibasiwe n’amapfa.

Gusa kandi ngo hari gahunda zo gushishikariza abaturage kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere aho hari gahunda zo gushishikariza abaturage gufata amazi y’imvura mu kwitegura izi ngaruka.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo