Min.Mukantabana yafunguye uruganda ruzatanga amazi mu nkambi ya Mahama n’abayituriye

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’amazi rwubatswe mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe igamije gukemura ibibazo biterwa no kubura amazi muri iyi nkambi

Uru ruganda rwubatswe ku bufatanye bw’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi hagamijwe kwegereza amazi meza impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka kirehe mu ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) Selaphine Mukantabana wafunguye uru ruganda ku mugaragaro, yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa batumye uru ruganda rwubakwa avuga ko ruzafasha guhindura ubuzima bw’impunzi zicumbikiwe muri iyi nkambi kuko ngo kuva ubu ikibazo cy’amazi cyahindutse amateka.

Yavuze kandi ko ibi bizatuma abana bose baba muri iyi nkambi bagira amahirwe yo kugira ubuzima buzira umuze ndetse bakajya ku mashuri.

Uru ruganda ruzajya rutunganya amazi aturutse mu mugezi w’Akagera rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganta Litiro Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000) z’amazi ku munsi umwe.

Aya mazi ngo ntabwo azajya afasha impunzi ziri muri iyi nkambi gusa kuko ngo azajya anafasha abaturage baturiye iyi nkambi.


Uru ruganda ruzakemura ikibazo cy’amazi mu nkambi ya Mahama


Minisitiri Mukantabana asobanurirwa imikorere y’uru ruganda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo