Meya wa Gakenke iheruka kuba iya nyuma mu mihigo ati ‘imihigo si nk’amanota yo mu ishuri”

1

Nzamwita Deogratias, Meya w’Akarere ka Gakenke yatangaje ko afite icyizere gikomeye ko Akarere ayoboye katazongera guherekeza utundi mu mihigo, ariko anavuga ko imihigo idakwiye gufatwa nk’amanota yo mu ishuri.

Mu guhigura imihigo y’Uturere ya 2014/2015, Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa 30 ari nawo wa nyuma.Mu mihigo ya 2010/2011 nabwo aka Karere kari kaje ku mwanya nk’uwo.

Mu ntangiroro za Nzeli uyu mwaka, nibwo hateganyijwe ko abayobozi b’Uturere bazasinyana na Perezida wa Repubulika imihigo y’umwaka wa 2016/2017, banahigura iya 2015/2016.

Meya Nzamwita aganira na Makuruki, yavuze ko umwanya babonye umwaka ushize nta muntu n’umwe wawishimira, gusa ngo ntibizongera kubaho.

Yagize ati “Dufite icyizere cyo kwitwara neza gikomeye cyane, none se wowe wakwifuza kuba uwa nyuma?buriya buri Karere gahiga imihigo yako, kandi n’Uturere ntabwo duteye kimwe, nufata Akarere kibasiwe n’ibiza nka Gakenke, ntabwo urakagereranya n’uturere tuzima tutigeze duhura n’ibiza.”

Yakomeje agira ati “Imihigo ntabwo wayifata nk’amanota yo mu ishuri asanzwe, buriya ugiye kureba usanga uturere tuba tutarutanwa cyane, njyewe numva ikintu mwazajya mureba [abanyamakuru] mujye mureba nka biriya bipimo bigabanya ubukene, nka biriya by’imirire…kuko urumva niba habaye ibarura nka nyuma y’imyaka nk’icumi, aho ushobora kuvuga uti Akarere kavuye aha kageze aha.”

Icyizere cyo kutagaruka ku mwanya wa nyuma, Meya Nzamwita avuga ko agishingira ku bikorwa by’iterambere byakozwe muri uyu mwaka.

Aha avuga nk’ibagiro rya Kijyambere ryubatswe mu Gakenke, Ibigo nderabuzima bitatu, amasoko nk’irya Kivuruga n’ibindi.

Avuga kandi ko bitandukanye n’ahandi, agakiriro ko muri Gakenke ngo karakora. Ati “Abandi udukiriro bavuga ko tudakora, twebwe agakiriro kacu karakora.”

Mu maka ine ishize, umwanya mwiza Akarere ka Gakenke kagize ni muri 2012/2013 ubwo kazaga ku mwanya wa 14.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ubwo se ashatse kumvikanisha iki? Itekinika se? Naho ibiza byo si byo byababesheje abanyuma ubushize. Iyo yicecekera kweri?

Tanga Igitekerezo