Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

MUHANGA: Saveri washatse kwica mwishywa we muri Jenoside, arashimira Perezida Kagame

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
MUHANGA: Saveri washatse kwica mwishywa we muri Jenoside, arashimira Perezida Kagame

Ntawuziryayo Saveri n’umwishywa we yari ashatse kwica muri Jenoside ngo babanye neza ubu

Nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 akaza kurangiza igihano yahawe agataha mu rugo, kuri ubu Ntawuziryayo Saveri arashima Perezida Paul Kagame wabashije guhagarika Jenoside ndetse akababarira abayikoze.

Uyu mugabo yafunzwe nyuma ya Jenoside azira kuba mu gihe cya Jenoside yarashatse kwica umwishywa we amuziza ko mushiki we yashatse mu batutsi bahigwaga, gusa ntibyaje kumukundira kuko uyu mwana yabashije kurusimbuka.

Nyuma yo gufungurwa, Ntawuziryayo Saveri yishimira ko yagarutse mu muryango akaba anakomeje kwitabira gahunda za Leta afatanyije n’abandi banyarwanda.

Nyuma kandi yo kumenya ko umwana yashatse kwica akiriho, ngo ubu yabashije gusaba imbabazi mushiki we nyuma yo gushaka kwica umwana we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Imana igakinga akaboko, kandi ngo akaba kuri ubu atuje bitewe n’uko ngo mbere atarasaba imbabazi atagohekaga bitewe n’inkomanga y’icyaha yahoranaga ku mutima.

Mu buhamya bwe, Ntawuziryayo Saveri ashimira Perezida wa Repubulika kuba yarahagaritse Jenoside akanaha imbabazi abayikoze.

Yagize ati"Rwose njyewe siniyumvishaga ko naba nkiriho kuko nakoze byinshi kandi bibi, umuntu watekereje mvura nkuvure ni umuhanga kandi yaramfashije cyane kuko nahoraga mfite ibimwaro kubera iki cyaha nakoreye mushiki wanjye nkashaka kwica mwishywa wanjye muziza uko yavutse akaba ari mu muryango afatanya n’abandi gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ndashimira umukuru w’igihugu cy’urwanda uburyo yatanze imbabazi ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. "

Nyuma yo gusaba imbabazi umuryango yashatse guhekura harimo na mushiki we agahabwa imbabazi, Ntawuziryayo Saveri avuga ko atazigera yongera gushukwa n’uwariwe wese kuko nta nyungu iba mu kwambura ubuzima umuntu utarabumuhaye.

Nyirahabimana Valeria, mushiki wa Ntawuziryayo Saveri avuga ko kubera ibi biganiro bitandukanye yagiye ahabwa, yabashije gutanga imbabazi nyamara kuri we ngo atarigeraga yumva ko yakongera kumva izina rya musaza we no kongera kumubona bitewe n’ibibi yakoze mu gihe cya Jenoside.

Yagize ati "Njyewe numvaga Saveri rwose ntazongera kumubona kuko numvaga izina gusa ubwoba bukanyica,umuntu washatse kunyicira umwana Imana ikunamura icumu, numvaga ntazongera ku mubona yinjira mu rugo rwanjye nkumva ntamubabarira ariko ibiganiro byatumye mpindura ibitekerezo ndetse muha imbabazi kuko na muzehe yarazitanze kandi tubanye neza."

Aba bavandimwe bombi basaba abandi kujya bitabira ibiganiro biba bigamije kwigisha amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo babashe kubohoka, basabane imbabazi kugira ngo bongere babane mu mahoro.


Saveri ngo ashimishwa n’uko yiyunze n’umuryango we bakaba babanye neza

Jean de Dieu AKIMANA

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • rwakabamba Yanditse:

    Ariko uvuga ukuli ni inde? Ni FDRL? cg NI FPR?

    Ni inde wamennye amaraso? Ni inde utarayamennye?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza