Leta igiye kugoboka abagore bihakanywe n’ababateye inda, abana bakabura uko bandikwa

Minisitiri Nyirasafari mu kiganiro n’abanyamakuru

Leta iratangaza ko igiye kudohohera abagore batewe inda bakabyara, nyuma basaba ababateye inda kujya kwandikisha abana bakabyanga bavuga ko atari ababo.

Ubusanzwe mu bijyanye n’irangamimerere, Itegeko rishya ry’umuryango rivuga ko umwana wavutse agomba kwandika mu minsi itarenze 30 avutse.

Icyakora hari benshi barenzaga iyo minsi ndetse hakaba n’ababireka burundu kubera ko umwana wandikwaga asabwa kuba afite se na nyina nkuko byasobanuwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ndetse na Nyirasafari Esperence uyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Mu kiganiro ku kwezi kw’irangamirere kuzatangira tariki 23 Ugushyino, bavuze ko hitezwe kuzakemura bimwe mu bibazo by’irangamimerere ndetse n’ubukanguramaga bujyanye nabyo burimo no kwandika abo bana bavutse bakihakanwa na ba se.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko muri ubwo bukangurambaga bagiye kujyamo, abafite abana batanditswe bazoroherezwa.

Ati “Ubu uko bizagenda, umwana azandikwa ariko se ntazandikwa, bazamwandika kuri nyina.Ubwo nyuma hazakurikiraho gukurikirana mu nkiko, haje n’ikoranabuhanga se w’umwana abe yapimwa kugirango hamenywe niba ari we se koko, ariko yaranditswe mu bitabo azwi.”

Minisitiri Kaboneka (ibumoso) na Minisitiri Nyirasafari

Minisitiri Kaboneka yavuze ko n’umugabo uzaba afite umugore wamutaye ariko agasigarana abana batanditse ngo yemerewe kuzaza akabandikisha.

Yanagarutse ku bana bavukira mu mihanda cyangwa bayisangamo, batazi ababyeyi babo n’aho baturutse cyangwa se abavukiye mu mahanga ababyeyi babo bakitaba Imana, bakaza gutahuka bonyine.

Yagize ati “Turakurikirana tukamenya aho ababyeyi be bari batuye kandi akenshi turahamenya ubundi tukwamwandika…iyo tubuze aho akomoka, ikibazo cye tugikemura Kinyarwanda, Leta imubera umubyeyi.”

Muri uko kwezi biteganyijwe ko hazatangwa ibyemezo by’ishyingirwa ku bantu basezeranye mu kivunge ariko uwabasezeranyije ntasinye, kwandikisha abapfuye n’ibindi.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo