Komisiyo ivugurura amategeko yiyemeje gukorana n’itangazamakuru mu gusobanurira abaturage amategeko

John Gala, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda (Rwanda Law Reform Commission) yatangaje ko igiye kwifashisha itangazamakuru mu gusobanurira neza abaturage amategeko cyane cyane binyuze mu nkuru zitangazwa.

Byatangarijwe mu mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Kane, aho abanyamakuru batandukanye bahugurwaga uko amategeko ashyirwaho mu gihugu n’uruhare rwabo mu kuyasobanurira neza abaturage.

John Gala, Umuyobozi wa Kimisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yavuze ko hari inkuru zijya zitambuka mu binyamakuru ugasanga amategeko yasobanuwe uko atari cyangwa ntiyumvikane uko bikwiye, ariko ngo ku bufatanye n’itangazamakuru bagiye kubihindura.

Yagize ati “Hari ibyo tujya tubona mu makuru, wabisoma ugasanga ibyo umuntu yanditse atari byo cyangwa se bituzuye neza.Atari uko ashatse kubyandika nabi ahubwo ari uko atabyumvise neza. Iyo bandika amategeko bagomba no kugerageza kuyasoma cyangwa bakatubaza.”

Bikunze kugaragara ko abaturage hari amategeko badasobanukiwe ahanini bitewe nuko ntayo bamenyeshejwe cyangwa ngo basobanurirwe.

Gala avuga ko ibyo bizakemuka nibakorana n’itangazamakuru, rikabafasha gukwirakwiza amategeko no kuyasonura mu buryo yanditsemo.

Mathias Hitimana, Umunyamakuru wavuze ahagarariye abandi muri ayo mahugurwa yavuze ko rimwe na rimwe abanyamakuru basobanura amategeko nabi atari ku bushake, ahubwo ari ukudasobanukirwa.

Yasabye Komisiyo kujya itegura amahugurwa menshi kandi ikanakurikirana haba hari aho itegeko ryasobanuwe nabi mu gitangazamakuru, bakabamenyesha bigakosorwa.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo