Kirehe: Barataka Malaria baterwa n’ubusumbane mu itangwa ry’inzitiramubu

Bamwe mu baturage bo mumurenge wa mahama akarere ka kirehe , baravuga ko bafite ikibazo cyo kudahabwa inzitiramubu bityo ngo bikaba bigira ingaruka mu mibereho yabo zirimo kurwara indwara ya malaria ku buryo bworoshye

Gahunda yo gutanga inzitiramubu mu baturage ni gahunda Leta yatangije igamije ahanini guhangana n’indwara ya malaria kubera uburyo yari ikomeje koreka imbaga mu bihe byahise, ibintu kugeza ubu byatanze umusaruro ku buryo bugaragara kuko iyi ndwara yagabanutse mu Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo ariko, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe baravuga ko iyi ndwara yongeye kubura kubera ko muri aka gace batagihabwa inzitiramubu, izo bafite ngo baziheruka mu mwaka wa 2013. Aba baturage bavuga kandi ko n’iyo izi nzitiramubu zibonetse, ngo zitangwa mu buryo bita ko burimo ubusumbane.

Mukasine Winifride utuye mu murenge wa Mahama yagize ati:” Ndababwiza ukuri rwose nta nzitiramubu mperuka! Abanyabuzima bagira uburiganya mu kuzitanga. Nkubu nkanjye rwose ubu ndara imibu indya n’uyu mwana wanjye mureba kandi nta gihe ntabivuze barayinyima.”

Mukarwego Epiphanie na we utuye muri uyu murenge wa Mahama na we yagize ati: ”Inzitiramubu mperuka ni iyo mubihe byahise kandi zarashaje pe! Baziha bamwe abandi bakazitwima. Naribajije nti ese ni uko ntakibyara niyo mpamvu! Ese nubwo ntabyara nta bana bato mfite?”

Bakomeza bavuga ko izi nzitiramubu ngo baziha abagore batwite gusa abandi bakazibima ugasanaga abandi bo birirwa mu bajyanama b’ubuzima bazisaba ariko ngo ntibazihabwe. Baremeza ko mu gutanga izi nzitira, abayobozi babo barobanura ugasanga hari abahora bazihabwa abandi bo ntibazibone.

Eugene Kamuhanda na we uvuga ko hari ubusumbane mu gutanga inzitiramubu, avuga ko abashinzwe ubuzima mu murenge wabo bababwira ko inzitiramubu ari iz’abana gusa ko abantu bakuru bo bagomba kwihangana.

Nyirankurikiye Marie Claire ushinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ububuzima mu kigo nderabuzima cya Mahama, na we avuga ko baheruka guhabwa inzitiramubu mu buryo bwa rusanjye mu mwaka wa 2013.

Icyakora akavuga ko na none ngo bongeye gukora ibarura ry’uburiri muri uyu murenge wa Mahama mu mwaka wa 2015, ariko ngo ikibazo bagize ni uko inzitiramubu zose basabye muri uriya mwaka zitaje zose.

Avuga ko Minisiteri y’ubuzima yababwiye ko ifite inzitiramubu nke bityo ko bagomba kuzisaranganya n’abandi ku rwego rw’igihugu. Yagize ati: ”inzitiramubu 3,950 baduhaye ntabwo zari guhaza abaturage bose. Tumaze kuzibona twahereye kubacikanwe muri 2013 nta kundi byari kugenda.”

Ibi birvugwa mu gihe ibigo byita ku buzima muri uyu murenge wa Mahama, bavuga ko kugeza ubu bafite ikibazo gikomeye cy’ubwiyongere bwa malaria kuko ngo iri mu ndwara ubu basigaye basanga mubo bakira umunsi kuwundi.

Tuyishime Felicien, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Mahama yagize ati: ” Ikibazo cya malaria ubu kiri kwiyongera cyane. Mu barwayi twakira kumunsi 60% baba barwaye malariya.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugira ngo iki kibazo gicike hagamba kongerwa imbaraga mu guha abaturage inzitiramubu kuko ni ikibazo gikomeye.

Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bwemera ko iki ari ikibazo giteye inkeke, bakavug ko nubwo ari ikibazo kibakomereye bagomba guhangana nacyo, Gusa ngo nubwo umubare w’abakenera inzitiramubu ari benshi kurusha umubare wazo ngo bazakora ibishoboka byose bakore ubuvugizi ziboneke, ndetse banarusheho gushyira ubukangurambaga mu gushishikariza abazifite kuziryamamo nkuko bivugwa na Nsengiyumva Jean Damascene wavuze mu izina ry’umuyobozi w’umurenge wa Mahama .

Ikigamijwe muri iyi gahunda yo gutanga inzitiramibu kuri buri muryango, no gushishikariza abanyarwanda bose kuziryamamo buri joro, ni ukugira ngo hakomeze kugabanywa indwara ya Malariya mu Rwanda. Kuva mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza ubu, hamaze gutangwa inzitiramibu zikoranye umuti zirenga miliyoni icyenda zikaba zaragize uruhare runini mu kugabanya indwara ya malariya mu Rwanda.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo