Kirehe: Abayobozi barashinjwa gupfukirana abaturage muri gahunda y’Ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mahama, akarere ka kirehe, barashinja ubuyobozi bw’ibanze mu karere kabo kubima uburenganzira bwo kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, dore ko abenshi muri bo bavuga ko aho bashyizwe hatagendanye n’ubushobozi bwabo bagasaba inzego zibishinzwe ku rwego rw’igihugu kubafasha ikibazo cyabo ngo gikemuke.

Kuva gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe hakurikijwe amikoro yabo yatangira, ni kenshi hagiye humvikanamo ibibazo bitandukanye, birimo ukwitana ba mwana hagati y’abashinzwe gushyira abaturage muri ibyo byiciro ndetse n’abaturage ubwabo bavuga ko bashyizwe mu byiciro bitabakwiye.

Hejuru y’icyo ariko bamwe mu batuye umurenge wa Mahama, mu kagari ka Kampombo, bo bashinja abayobozi babo kubima uburenganzira bwo kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bo batishimiye.

Ndagijimana Juvenal utuye mu mudugudu wa Mubuga muri aka kagari, we na bagenzi be bavuga ko umuyobozi w’umudugudu na komite y’ubudehe iwabo babimye uburenganzira bwo kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Yagize ati: "Nahoze mu kiciro cya kabiri ngiye kujurira umukuru w’umudugudu arabyanga kuko kugeza na nubu yarabyanze na n’ubu ndacyabibitse. Rwose yaratwangiye turi benshi mu mudugu ntabwo tuzi impamvu yabyo. Yaratwangiye rwose yanze ko tujurira kandi ahandi birakorwa twe yarabyanze."

Aba baturage bakomeza bavuga ko batangiye kumugezaho ikibazo cyabo mbere bakimenya icyiciro bashyizwemo, ngo bababwira ko bagomba kuguma mu byiciro bashyizwemo kuko nta kindi bagomba guhabwa.

Nsanzumuhire Emmanuel na Muhongayire Marie batuye midugudu ya Bwiza na Kigufi igize aka kagari bavuga ko bo inshuro nyinshi bajya kwaka impapuro zo kujuririraho maze ubuyobozi bw’imidugudu yabo bukazibima nta n’impamvu nyakuri bubamenyesheje.

Muhongayire yagize ati: "Nkanjye nagiye kureba nsanga ndi mu kiciro cya gatatu umukuru w’umudugudu yagiye yandika, ariko ejo bundi ngiye kureba nsanga ahari kabiri bacishijemo umukato bashyiramo gatatu. Nk’ubu nkanjye mfite umugabo umwe n’umwana umwe ikintu dufite n’umudugudu gusa turya ari uko mvuye gupagasa. Kandi ejo bundi minisitiri yadusuye yarabidusobanuriye neza kuki batwima uburenganzira bwacu?”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Mahama ndetse akaka anafite iyi gahunda mu nshingano ze, Nsengiyumva Jean Damascene, ntiyemera ibyo aba baturage bavuga agashimangira ko nta muntu n’umwe wari wageza ikibazo nk’iki haba mu kagali cyangwa se ku murenge ngo binanirane.

Yagize ati: "Twe ntabwo twumva impamvu abayobozi b’imidugudu babyanze. Babyanze gute se? icyo navuga ni uko ku rwego rwacu ku murenge byarangiye, reka twifashishe urwego rw’akarere turebe niba aba bavuga ibi bashobora kubona andi mahirwe y’iminsi ibiri cyangwa itatu, kandi rwose nibirangira tuzabamenyesha.”

Kuri ubu inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihgu, zivuga ko ikibazo cy’abarenganira mu byiciro by’ubudehe kitakabaye kivugwa kugeza ubu kuko ngo amabwiriza ajyanye n’iyi gahunda yashyizweho agomba gukirikizwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, avuga ko umuturage ufite ikibazo abimenyesha inzego z’ibanze z’aho abarizwa kandi ko amabwiriza agomba gukurikizwa.

Yagize ati“Amabwiriza ari gukurikizwa kandi yoherejwe ku mirenge kugira ngo ikibazo gikemuke vuba. Abaturage bafite ikibazo bandikira umurenge komite y’ubudehe ikajya gusura urugo kugira ngo ibone amakuru iri kumwe na komite y’umudugugu.”

Ku mpungenge z’abaturage bagaragaza impungenge zo gushyirwa mu byiciro badakwiye n’abayobozi, uyu muyobozi avuga ko byose bigomba gukorerwa mu nama n’abaturage nkuko byagenze mbere. Ngo abayobozi bazamenyekana ko biherera bonyine bakabyikorera bazafatirwa ibyemezo birimo no kwirukanwa.

Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’Ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko abanyarwanda benshi baherereye mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose. Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda bose, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.

Gushyira abaturage mu byiciro by’Ubudehe byatangiye gukorwa mu igeragezwa kuva muri Kanama 2014, bikorwa mu turere twose kuva ku wa 2 Gashyantare 2015.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo