Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Barataka indwara igiye gutuma ubuhinzi bw’urutoki buba amateka

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Kirehe: Barataka indwara igiye gutuma ubuhinzi bw’urutoki buba amateka

Abahinzi b’urutoki rwo mu bwoko bwa kamara, babigize umwuga mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, baravuga ko ubu bafite ikibazo cy’indwara yitwa kabore yibasiye urutoki rwabo bakaba batangiye kugwa mu gihombo gusa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bakavuga ko bagihagurukiye.

Agace k’uburasirazuba bw’u Rwanda cyangwa se igisaka, ni agace ahanini kazwiho ko abahatuye bitabira guhinga igihingwa cy’urutoki, ndetse rukanaza ku isonga mu bibinjiriza amafaranga bikanabatunga. Kuri ubu aba bahinzi baravuga ko ubu bafite ikibazo cy’indwara yitwa kabore yibasiye urutoki rwabo bakaba batangiye kugwa mu gihombo.

Twahirwa Robert, umwe mubahinzi b’uru rutoki yavuze ko niba nta gikozwe iyi ndwara ngo ishakirwe umuti, mu minsi ya vuba ubu buhinzi ngo burasigara ari amateka.

Yagize ati:” ibitoki bya kamaramasende by’umwihariko rwose n’ibitoki byiza cyane, ubu ni nabyo biri ku isoko, ubu nibyo byibasiwe cyane n’indwara ya kabore, dufite impungenge ko ubu buhinzi bugiye kuzadupfira ubusa dore ko n’umusaruro watangiye kugabanuka bitewe n’iyi ndwara yarwibasiye.”

Celestin Munyabugingo umuyobozi wa koperative kamara, inahinga ubu bwoko bw’ibitoki mu karere ka Kirehe, we n’abandi baturage yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’abakorera mu makoperative ahinga urutoki , bavuga ko iyi ndwara ya kabore iri mubigiye gusubiza inyuma iterambere ryabo, kuko ngo iyi ndwara ya kabore iyo yamaze kugera mu mibyare ihera hasi mu mizi bigatuma urutoki rwose rufatwa, bigasaba ko insina zanduye zivanwamo.

Yagize ati:” iki ni ikibazo gikomeye cyane rwose. Iyo insina imwe ifashwe, bituma ikongeza n’izindi umwanzuro ukaba uwo kuzirandura kuko nta kundi twabigenza. Biraduhombya nimutudutabarize.”

Iki kibazo cy’indwara ya kabore ndetse na kirabiranya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko ikizi kandi ko yagihagurukiye kubufatanye n’inzego zose zifite aho zihurira n’ubuhinzi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, cyo kivuga ko ubu hatangijwe gahunda yo kwigisha abahinzi binyuze mu bafashamyumvire b’ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU), iyi ngo ni imwe mu nkingi zifasha Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu kwigisha abahinzi uburyo buboneye bwo kurwanya ibyonnyi n’indwara zifata imyaka.

Iri shuri ry’abahinzi mu murima kandi ngo rizafasha mu gukangurira abahinzi gukora ubuhinzi bw’umwuga bugamije amasoko. Abahinzi ngo babashije kwigishwa uburyo bwo kwirinda izo ndwara no guhangana nazo igihe zabonetse mu mirima yabo, ndetse banasabwa kongera gutera urutoki aho rwagiye rucika.

Aba bahinzi b’urutoki mu ntara y’iburasirazuba , bavuga ko urutoki ari isoko y’ubukungu bugaragara mu bahinzi benshi biyemeje kwita ku rutoki, bemeza ko ubu bamaze kugaragaza ko gukira bishoboka iyo witaye ku murima w’urutoki. Intara y’uburasirazuba ku masoko niyo mu gihugu imbere igabura 40% by’ibitoki bishorwa ku masoko yose yo mu Rwanda. Nkuko amakuru ari k’urubuga rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi abyerekana.

Muneza Ferdinand
Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza