Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Hari abagenda ibirometero 20 bajya kuvoma amazi meza

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kirehe: Hari abagenda ibirometero 20 bajya kuvoma amazi meza

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, mu murenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi ko bubakemurira ikibazo cy’amazi meza, kuko ngo muri aka gace nta mazi meza aharangwa aho hari abavuga ko bagenda ibirometero 20 bajya gushaka amazi meza.

Makuruki.rw yaganiriye n’abatuye mu kagari ka Kiyanzi, bayigaragariza ko muri rusange bishimira ko ubu babonye umusaruro mu byo bahinze, umutekano usesuye, ndetse bakaba bishimira ko bafite ibikorwaremezo birimo ivuriro n’umuhanda, n’ibindi.

Icyo bagaragaza nk’imbogamizi ni amazi meza badafite, cyane cyane muri ibi bihe by’izuba bwo ngo iki kibazo gifata indi ntera, kuko hari abakora urugendo rw’ibilometero biri hagati ya 5 na 20 bajya kuvoma amazi meza.

Abadashobora kujya kuvoma amazi meza, bavoma bakanakoresha amazi y’uruzi rw’Akagera, abafite ubushobozi nabo bakagura amazi meza n’abagiye kuyavoma, ijerekani imwe ikagurwa amafaranga ari hagati ya 300.

Nyiramucyo Fortunata atuye mu mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Kiyanzi, avuga ko babonye amazi byaba ari igisubizo cyane.

Yagize ati “Ikibazo cy’amazi inaha ni ngorabahizi cyane. Abafite amagare iyo babashije kujya kuyavoma batugurisha ibido ya litiro 20, ku mafaranga 200 na 300. Udafite ayo mafaranga ajya kuvoma iyo inyuma mu misozi ahitwa Gacabuganga, ahandi bajya ni hafi yo ku Rusozi. Tugize amahirwe tukabona amazi byaba ari igisubizo.”

Umugabo Twahirwa Yohani Damasene , utuye Mitako, muri aka gace , we avuga ko kubera kutagira amazi meza bakoresha amabi yo mu ruzi rw’Akagera

Ati “Twe dukoresha amazi y’Akagera mabi, kuko nta marobine tugira. Iyo dushaka nk’amazi meza ya robine dukora urugendo rw’ibirometero bigera muri 20, tuyavoma aho bita i Kagasa.”

Muzungu Gerard, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yabwiye MAKURUKI ko muri aka Karere hari Imirenge igira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi mu bihe by’izuba.

Avuga ko icyo abaturage bazafashwa kugira ngo boroherwe no kujya babona amazi meza, ari uko hazanozwa uburyo abaturage bazajya bamenyeshwa uko amazi azajya arekurwa ku mavomo, kugira ngo habeho kuyasaranganya ariko nubundi hari abo bitazakemurira ikibazo kuko hari ’abatagerwaho n’imiyoboro.

Yagize ati “Dufite imirenge imwe igira ikibazo cy’amazi meza harimo na kiriya gice, iyo bigeze igihe cy’izuba aba makeya, kuko aho dufatira amazi ni ku masoko asanzwe kandi adafite amazi ahagije, nta ruganda tugira cyangwa uruzi, cyangwa ikiyaga dufatiraho amazi. Icyo dushaka gushyiramo imbaraga ni ukunoza serivise, abaturage bakajya bamenyeshwa igihe amazi arazira, hakabaho kuyasaranganya.”

Meya Muzungu agaragaza ko umuti urambye w’ikibazo cy’amazi meza adahagije, uzashakirwa mu nyingo nini yo kureba uburyo hafatwa nk’amazi yo mu ruzi rw’Akagera, agatunganywa, ku buryo yagezwa mu bice byinshi by’aka karere bigira ikibazo cyo kubura amazi meza cyane cyane mu bihe by’izuba.

Kugeza ubu imibare igaragaraza ko mu karere ka Kirehe, amazi meza amaze kugezwa ku baturage ku gipimo cya 78%.

Lucien KAMANZI

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza