Kirehe: Baranenga abagore bayobotse ubusinzi bitwaje uburinganire

1

Ababyeyi/abagore batuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe baranenga bagenzi babo bitiranya uburinganire n’ubusinzi bagahora mu tubari bakavuga ko imirimo yo mu rugo bagombaga gukora izajya ikorwa n’abagabo kuko bari mu gihe cy’uburinganire.

Mu murenge wa Nasho ho mu Karere ka Kirehe hararangwa ubusinzi bukabije ku bagore aho bamwe batakinakora imirimo yo mu ngo bakavuga ko abagabo babo bazayikora bitewe nuko uburinganire bubibategeka.

Ubwo MAKURUKI yageraga muri uyu Murenge wa Nasho,ntibyari byoroshye kumenya niba aba bagore bataha bagifite ingufu zo kugira ibindi bakora iwabo mu ngo kuko harimo abagwanaga utubido/utujerekani duto tw’ikigage n’amacupa y’inzoga n’abandi bavugaga amagambo bitoroshye kumva neza icyo avuze kuko ururimi rutasohokaga neza mu kanwa ibintu abandi babyeyi bafata nko kubambika isura mbi.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na MAKURUKI bavuze ko iyo mico ari iyo kunengwa kuko yambika isura mbi ababyeyi kandi bikanakurura amakimbirane yo mu ngo.

Uwamaliya Liberathe yagize ati:’’Uburinganire si ukunywa ngo usinde k’umugore,ahubwo uburinganire ni ukwihesha agaciro’’.

Mukeshimana Claudette ati:’’ubundi umugore ni mutima w’urugo si ujya mu businzi, ubwo aba yabaye mutima w’akabari, ubundi kera umurozi n’umujura nibo bagendaga ijoro none n’abasinzi babaye kimwe na bo, barara bagenda, turabagaye‘’.

Karinganire Anaclet, we avuga ko nubwo hari abakunda inzoga bakibagirwa ingo zabo ngo hari na ba mutima w’urugo bagifite umutima wo kwita ku ngo zabo. Ati: "Ntabwo ari bose, biterwa n’umutima we, hari ukunda akayoga akibagirwa urugo rwe, ariko hariho na ba mutima w’urugo."

Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Nasho buhamya ko buzi iki kibazo kandi ko ntako baba batagize ngo bigishe aba baturage, gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Kanzayire Console avuga ko barimo gushyiraho izindi ngamba mu gukomeza kugikemura.

Yagize ati: "Dufite ingamba, dufitanye gahunda n’inama y’abagore mu murenge yo kuzenguruka hose kuko nabonye rwose ari ikibazo. Bo bumva ko ari ibisanzwe ari uburenganzira bwabo, akumva ko kuko afite amafaranga agomba kujya kunywa icyo ashaka mu gihe ashakiye ariko ntabwo bijyanye n’umuco nyarwanda,....ndibaza ko muri izi ngamba dufite zo gukorana inama n’abagore bose bo muri buri kagari tuzajya tubasaba ko umuntu bazi ko asinda akifata nabi tumushyira hariya tukamugira inama."

Mumyaka 20 ishize ihame ry’uburinganire mu Rwanda ryakomeje guhabwa ingufu, abagore n’abakobwa bahabwa amahirwe mu buyobozi, mu mashuri, mu ngabo no mu zindi gahunda, ni ibintu ubona ko byerekeza ku iterambere rirambye.

Ku rundi ruhande ariko hari abagore bagiye babyitiranya bakumva nabi ihame ry’uburinganire bigatuma banasuzugura abagabo, abandi bagakora ibyo bishakiye nko kuyoboka ubusinzi no kwiyandarika akenshi bigateza amakimbirane n’ihohoterwa bya hato na hato mu miryango itandukanye.

Lucien KAMANZI
MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo