Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ntibuvuga rumwe n’abaturage ku ikode ry’ubutaka

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ntibuvuga rumwe n’abaturage ku ikode ry’ubutaka

Bamwe mu baturage batuye mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, barasaba ubuyobozi bw’akarere kabo kubasobanurira niba ari bo bahaye uburenganzira abayobozi b’utugari n’imidugudu kubasoresha amafaranga ibihumbi 6000 babwirwa ko ari ayo gusorera umudugudu, ibyo bavuga ko bitumvikana uburyo umuntu asorera umudugudu.

Aba baturage bavuga ko bajya kubona bakabona abayobozi b’imidugudu n’utugari bari kumwe na za DASSO bigabije ingo zabo babaka amafaranga bita ko ari umusoro w’umudugudu. Bemeza ko hakoreshwa imbaraga zikomeye mu kubaka uwo musoro, bityo bakavuga ko ari akarengane.

Aba baturage bavuga ko hari n’igihe bakubitwa mu gihe habayeho kwinangira kw’abaturage mu gutanga uwo musoro w’umudugudu. Baravug kandi ko ari ibintu by’abatunguye kubona abayobozi bigabiza ingo z’abaturage babaka bene ayo amafaranga.

Munyembabazi Gaspard umwe mu baturage batuye muri uyu murenge avuga ko yashyizweho imbaraga mu kumwaka ayo mafaranga yagize ati: ”ubwanjye baje iwanjye mur ugo barambwira ngo ni ukubaha amafaranga ibihumbi 6,000, ndababaza nti ayo mafaranga ni ay’iki? Bati ni ayo gusorera umudugudu nyabuze baranshorera ntabarwa n’umuntu wayangurije. Kuva nabaho dore mfite imyaka 60 ni ubwa mbere nabona umunutu asorera ikiryamo cye pe!”

Mugenzi we Karasanyi Vicent, utuye muri uyu murenge na we yemeza ko iki kibazo gihari koko. We na bagenzi be, baravuga ko kugeza n’ubu bataramenya impamvu ubuyobozi bubaka ayo mafaranga kuko ngo ni ubwa mbere babona ibintu nkibi biza bibikubita hejuru. Yagize ati: ”Ikitubabaza ni uburyo bakoresha mu kutwaka aya mafaranga pe! Ntituzi impamvu tuyatanga yewe ni akumiro.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe , Muzungu Gerald, avuga ko ibyo aba baturage bavuga ari ukudasobanukirwa n’impamvu y’ayo mafaranga bita ko ari umusoro w’umudugudu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ayo mafaranga batanga, ari ubukode bw’ubutaka bw’aho batuye, kandi ko biteganywa n’itegeko, bityo akavuga ko nta kibazo kirimo nkuko abo baturage babivuga.

Gusa yemeza ko nta na rimwe abaturage bavuga neza iyo habaye gusabwa amafaranga, bityo abasaba kumva ko ibyo bakora ngo biri mu nyungu zabo.

Yagize ati: ”Abo baturage nibabyumve pe! Nanjye iyo nagiye kubaremesha inama, icyo kibazo barakimbwira. Ayo mafaranga bakwa arazwi yemewe n’amategeko nta kibazo kirimo.”

Kubigendanye n’imbaraga z’umurengera zikoreshwa mu kwishyuza aba baturage, umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko icyo kibazo atakizi, agasaba uwaba yarahohotewe kugana ubuyobozi bw’akarere bukamufasha kuko ni cyo bashinzwe.

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza