Kigali: Mu mafunguro y’imbonekarimwe basangiriye hamwe umuganura

Abaturage bo mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma, Umudugudu wa Kingasire bizihije umuganura basangirira hamwe amafunguro ya Kinyarwanda bakuye mu byo bejeje ndetse n’ibyo bakuye ahandi dore ko amwe mu mafunguro baganuye ari imbonekarimwe mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 5 Kanama 2016 abanyarwanda bose bizihije umunsi w’Umuganura aho bahurira hamwe bagasangira umusaruro bejeje mu myaka bahinze, ukaba ari umunsi wabayeho kuva na kera mu muco w’abanyarwanda.

Uyu munsi wizihizwa ahantu hose mu gihugu ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage baganirira hamwe ku byo bagezeho ndetse bakanasangira ibyo bejeje.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gatsata baganiriye na MAKURUKI bavuze ko bishimiye ko umuganura wongeye kugaruka kuko byongera kwereka abakiri bato uburyo abanyarwanda ba kera babanaga mu mahoro basangira ibyo bejeje.

Amwe mu mafunguro bafashe harimo umutsima wa rukacarara, imyungu, ibishyimbo, impengeri, imyumbati amata ikigage n’inzoga bya kinyarwanda.

Bizimana John Marie Vianney ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatsata akagari ka Karuruma mu mudugudu wa Kingasire we avuga ko byakabaye byiza baganura imyaka biyejereje ariko ngo bitewe n’imiterere y’umujyi wa Kigali ntibabasha guhinga.

Yagize ati: “twakabaye tuganura ibyo twiyejereje ariko kubera amasambu yashize hari ibyo tujya kugura nk’amasaka twarayaguze ariko hari n’ibyavuye mu maboko yacu twijerereje nk’ibishyimbo.”

Mushimiyima Beatha we avuga ko nubwo bimwe mu byo baganura bitaturutse mu maboko yabo ngo na byo bakwiye kubyishimira kuko byavuye mu maboko y’abanyarwanda kandi bakarya ibiryo bya kinyarwanda bitavangiye.

Yagize ati “nubwo wenda ibyinshi bitari ibyo twejeje ariko biba byavuye mu maboko y’abanyarwanda tukaganura ibyo mu umuco wacu, tukaganura iby’ibanze bitunze abanyarwanda, twumva ko ari ibintu byiza atari bya bindi byo guteka inkono za kizungu.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Kingasire Hakizimana Boniface we yadutangarije ko hejuru yo gusangira amafunguro ya kinyarwanda yaba ari ayo biyejereje cyangwa ari ayo bakuye ahandi, ngo bishimira no kuba barikoreye umuhanda uzenguruka umudugudu abaturage ari bo babigizemo uruhare bakanigomwa amasambu yabo.

Yagize ati: “icyo twishimira ni umuhanda wa kilometero 2 twikoreye ugasanga turakora ku masambu y’abantu ntawe udukoma.”

Uyu munsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza.


Abagabo bari bambaye bya kinyarwanda


Abana basomye ku kivuguto basangira umuganura


Umubyeyi acunda amata


bafashe amafunguro batari basanzwe bafata


bamanyuye umutsima wa rucakarara udakunze kuboneka i Kigali barasangira

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo