Kwamamaza

IMIBEREHO MYIZA

Kicukiro: Uruhinja rwatabwe ari ruzima ruratabarizwa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kicukiro: Uruhinja  rwatabwe ari ruzima ruratabarizwa

Uruhinja rwatoraguwe rwazanywe mu muganda

Kicukiro mu Murenge wa Gatenga haherutse kuboneka uruhinja rwatabitswe ari ruzima. Uru ruhinja rwasanzwe mu mwobo rwatabwe hagaragara umutwe gusa kandi ruziritse amaguru n’amaboka.

Akayezu Agnes watoraguye uyu mwana yasabye ko habaye hari uzi amakuru ku babyeyi be yabafasha bakabamenya,akanasaba ubufasha ngo abashe kurerwa neza.

Ubwo hasozwaga igikorwa cy’Umuganda rusange kuwa Gatandatu w’Icyumeru gishize, Akayezu yavuze ko hari bimwe mu byangombwa nkenerwa by’uyu umwana atarabona.

Ati "Hari umwana w’umukobwa twatoraguye hano mu ishyamba baramutabye. Niba hari umuntu waba amuzi yatumenyesha. Umwana ari iwanjye kandi ndashimira abantu bamaze kumfasha, ariko rwose nk’ubu nta mitiweli sinzi n’amezi afite uretse kugereranya. Niba mwabona umuntu nka Malayika Murinzi washobora kumurera mwaduha ubufasha.”


Akayezu Agnes watoraguye umwana

Uru ruhinja rugaragara nk’ururi hagati y’amezi 4 na 7, abaturage bavuga ko indaya zituriye uyu Murenge wa Gatenga arizo bakeka ko zaba zaramutaye.

Bayingana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza yijeje Akimana watoraguye uyu mwana ko bagiye kumushakira ubufasha bwo kumurera ariko kandi asaba iperereza ngo haboneke uwamutaye.

Ati:”Uriya mwana Imana izamubaheraho umugisha mwinshi cyane. Nshinzwe imibereho myiza, ndaza kumwegera nimva ahangaha turebe ibyo dushobora gukora. Ariko mugerageze kureba abagizi ba nabi bakora ibi. Uriya mwana ubwo yarokotse ruriya ntacyo akibaye.”


Bayingana Emmanuel Visi Meya wa Kicukiro ushinzwe imibereho myiza

Umuyobozi w’Umurenge wa Gatenga Karangwa Johnston yavuze ko bafatanyije na polisi bari gukora iperereza.

Ati:”Hari iperereza ririmo gukorwa. Hari umupolisi dukorana komanda w’Umurenge urimo kubikurikirana kuko twasanze harimo n’ubugome. Bamuziritse amaboko n’amaguru bamushyira mu mwobo ninko kumwica mu by’ukuri ashobora kuba yarikanze akamusiga atyo.”

Uyu muyobozi avuga ko hari ubufasha bamaze guha uyu mubyeyi watoraguye uyu mwana ariko kandi asaba n’Akarere ko kakongeraho.

Nyuma y’umuganda abaturage bakusanyije inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu n’amagana atanu(25500frw) yo kwita kuri uyu mwana mu gihe agishakirwa ubundi bufasha.

IBITEKEREZO

  1. Andika Igitekerezo umubyeyi wamutoraguye imana yahise imuha umugisha nyina wu
    rwo ruhinja nukumushakisha twiyambaje iyomwijuru ikabafasha kumushaka nyuma yokumubo tuzatanga ibindi bitekerezo ngendumva arinkibishoboka yahabwa igihano nkicyuwo mwana nkicyumweru cyose akabona gukatirwa urumukwiye.

  2. Mwiriwe nimunyihere uwomwana murere mba france ariko mama araho murwanda mubinyemereye mwampamafara kuri 33656824061 iyo niyanjye hanyuma iyumubyeyiwanjye uraho nimwumva muzamumpa nkamurera muzampa adress yaho mama yaza kumufata murakoze

  3. Yezu wee nukuri dutabare kuko birarenze pe ubugome bwuzuye mubantu gusa hashimwe imana yatumye arokoka uwo mwana ni marayika disi gusa ndumiwe gutaba umwana igitambambuga knd hariho ababuze urubyaro mana yanjye wee nukuri birababaje gusa bazabazwa byishi abakora ibyaha nkibyo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza