Kicukiro: Abaturage barinubira gutinda gukosorerwa ibyiciro by’ubudehe

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro baravuga ko babangamiwe no kuba baribuze ku rutinde rw’ibyiciro by’ubudehe banabikosoza bigatinda ku buryo bataratanga ubwisungane mu kwivuza.

Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, ibyiciro by’ubudehe bishya byakunze kugaragaramo ibibazo bitandukanye aho bamwe mu baturage basanze nta byiciro bafite, abandi bakaba barashyizwe mu byiciro bavuga ko bidahwanye n’ubushobozi bwabo.

Ndacyayisenga Jean Pierre umwe mu baturage bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro baganiriye na Makuruki.rw, yavuze ko bibuze mu byiciro by’ubudehe nyuma y’aho buzuza impapuro bahawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo bashyirwe mu byiciro ariko ngo amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati “abaturage bagiye bibura noneho habaho amafomu (Forms) yo kuzuza bakabakosorera ibyo byiciro by’ubudehe bikanyura ku murenge, bikagera ku karere, ariko ibyo byiciro by’ubudehe biri gutinda.”

Undi witwa Ntaneza Gregoire we avuga ko kuba baratinze kubona ibyiciro by’ubudehe bisa nk’ibyabafunze dore ko batabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza ngo bavurwe mu giha baba bahuye n’uburwayi.

Yagize ati “iyo urebye muri rusange usanga ari ikibazo gifitwe n’abantu benshi muri rusange kandi biratugoye kuko indwara ntiteguza kandi wabonye na kamituweli ko gutanga ntibyashoboka, mbese turafunze.”

Aba baturage kandi bavuga ko basiragizwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abari muri komite y’ubudehe ku buryo no kubona ubaha serivisi bitaborohera, bakaba babwirwa ko bazabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne avuga ko ikibazo cyo gukosorerwa ibyiciro kitari ku ruhande rw’ubuyobozi ahubwo avuga ko kiri ku baturage bategera ubuyobozi ngo bafashwe guhabwa izo serivisi.

Yagize ati “gutinda gukosorwa ariko ntabwo ari ikibazo cy’ubuyobozi, ni ikibazo cy’umuturage, kwegera ubuyobozi kugira ngo afashwe. Byaravuzwe kenshi mu matangazo, mu nama zitandukanye umuntu wese ufite ikibazo arabizi ko agomba kwegera ubuyobozi bukamufasha.”

Ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe cyagize ingaruka cyane cyane mu mitangire y’ubwisungane mu kwivuza aho hari abashyizwe mu byiciro bisaba amafaranga badafitiye ubushobozi, abandi bakaba batazi ibyiciro barimo, bityo no kubona ubwisungane mu kwivuza bikagorana.

Meya wa Kicukiro avuga ko abaturage bategera abayobozi ngo babasonuze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo